Kigali

Polisi y'u Rwanda yitabiriye irushanwa SWAT Challenge riri kubera i Dubai

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:3/02/2025 9:57
0


Mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki ya 02 Gashyantare 2025, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yitabiriye ku nshuro ya kane irushanwa rihuza imitwe y'abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano (SWAT Challenge).



Iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 6, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, mu kigo cy'amahugurwa cy'ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

Polisi y'u Rwanda ihagarariwe n'amakipe abiri mu makipe 103 ahagarariye inzego z'umutekano mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku isi, mu irushanwa rizamara iminsi itanu.

 Mu gihe cy’irushanwa, amakipe yitabiriye azagaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw'umubiri, imbaraga no gukoresha igihe gito gishoboka cy'ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z'inzitane no kumasha, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.

Nk’uko byatangajwe na polisi y’u Rwanda, ejo tariki ya 2 Gashyantare, ari nawo munsi wa kabiri w'irushanwa,  Ikipe ya mbere ya Polisi y'u Rwanda yaraye iri ku mwanya wa 8 mu makipe yose uko ari 103, n'amanota 183.

Ikipe ya kabiri y'u Rwanda iri ku mwanya wa 11 n'amanota 169, mu gihe ikipe yo mu gihugu cy'u Bushinwa ari yo iyoboye urutonde n'amanota 200.

Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'ikipe ya mbere ya Polisi y'u Rwanda nizo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z'inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y'u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.

Iri rushanwa riri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri uyu mwaka wa 2025, ribaye nyuma y'uko u Rwanda rwakiriye irushanwa rya EAPCCO SWAT Challenge ku nshuro ya mbere ryaberaga mu Rwanda hagati ya 29-30 Mutarama,  mu gihe cy'inteko rusange ya 26 y'Umuryango w'ubufatanye,






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND