Kigali

Inama nyobozi ya OMS yatangijwe ku mugaragaro ku nshuro yayo ya 156

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:3/02/2025 16:51
0


Inama nyoboziya y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yatangijwe ku mugaragaro ku nshuro yayo ya 156, aho biteganyijwe ko izasozwa kuya 11 Gashyantare 2025, ikaba iri kubera mu Busuwisi, mu murwa mukuru Geneva.



Nk’uko byatangajwe na OMS ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025. Yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 194 bigize uyu muryango n’indi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.

Intego nyamukuru y'Inama Nyobozi ya OMS ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo na politiki by'Inteko y’ubuzima ku isi (World Health Assembly) no gutanga inama muri rusange zigamije gukomeza kubungabunga ubuzima ku isi. 

Iyi nama izibanda ku bintu byinshi by’ingenzi byihutirwa ku buzima ku isi, harimo n’uburyo rusange bwo gukemura ibibazo by’ndwara z’uruhu, ibyorezo indwara za kanseri n’izindi zose zigira ingaruka zikomeye ku buzima.

Inama nyobozi ya OMS, igizwe n’abanyamuryango 34, ikaba ifite uruhare runini mu mikorere ya OMS. Abanyamuryango batorerwa manda yimyaka itatu kandi bagakora cyane kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyemezo na politiki byinteko yubuzima ku isi (WHA), urwego rwa OMS rufata ibyemezo.

Inama nyobozi ya OMS ngarukamwaka, ubusanzwe iba muri Mutarama, aho abanyamuryango bashiraho gahunda ya WHA izakurikizwa, bakagena ibigomba kwitabwaho bikanakurikiranwa n'Inteko. 

Usibye inama nkuru yo muri Mutarama, hari indi nama ya kabiri iba hagati ya Gicurasi na Kamena kugirango ikurikirane ibyavuye muri WHA n’ibyo imaze gukora mu gihe gishize.

Iyi nama y’Inama Nyobozi ni ingenzi cyane kuko ishyiraho umurongo ngenderwaho mu guteza imbere gahunda z’ubuzima ku isi, gukemura ibibazo by’ubuzima, no gukemura ibibazo bya politiki bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ibikorwa by’iyi nama kandi, bikaba biri no gutambuka kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga zose za OMS, bitanga uburyo bwiza bwo kugera ku isi hose ku biganiro by’ingenzi bigena politiki y’ubuzima rusange. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND