Kigali

Kanye West yakuriye ingofero Kendrick Lamar

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/02/2025 13:16
0


Nyuma yo kwegukana ibikombe bine bya Grammy mu ijoro ryakeye, umuraperi Kanye West yakuriye ingofero Kendrick Lamar akoresha ikimenyetso cy’umuhanzi w’ibihe byose.



Hari inyandiko ‘GOAT’ ivuga ngo ‘Greatest of all time’ mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo ‘umwiza w’ibihe byose’. Aha iyo bagiye kuyihina bakoresha ikimenyetso cy’ihene kubera ko impine y’iri jambo isobanura ihene mu cyongereza.

Iyi nyandiko ikubiye mu kimenyetso cy’ihene niyo Kanye West yakoresheje ataka Kendrick Lamar waraye yegukanye igikombe bine mu bihembo bya Grammy bifatwa nk’ibya mbere ku Isi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kanye West yashyizeho ifoto ya Kendrick Lamar acigatiye ibihembo bine yegukanye hanyuma ayiherekesha akamenyetso k’ihene.

Kendrick Lamar yegukanye ibihembo bine mu byiciro bitandukanye byose abicyesha indirimbo ‘Not like us’. Ibyo byiciro ni;

Record of the Year: "Not Like Us"

Song of the Year: "Not Like Us"

Best Rap Performance: "Not Like Us"

Best Rap Song: "Not Like Us"

Ku rundi ruhande, Kanye West wamukuriye ingofero we yageze kuri Crypto.com Arena yitumiye hanyuma bamwangira ko yinjira kandi yari kumwe n’umugore we wari waserutse ku itapi itukura yambaye ubusa buri buri.


Kendrick lamar yegukanye ibihembo bine mu ijoro ryakeye


Kanye West na Bianca Censori bageze ahabereye Grammy babasubizayo shishi itabona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND