Kigali

Victony agiye kongera kubagwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/02/2025 17:16
0


Umuhanzi Victony umaze kubagwa inshuro zigera kuri enye zose, hagiye kwiyongeraho n'iya gatanu.



Umunya-Nigeria Anthony Ebuka Victor wamamaye ku izina rya Victony mu muziki, agiye kongera kubagwa ukuguru, nyuma yo kubagwa inshuro enye zose.

Mu 2021 ni bwo Imana yakinze ukuboko Victony arokoka impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe, abandi batatu bagakomereka harimo nawe ubwe wahababariye cyane.

Iyi mpanuka yatumye uyu muhanzi amara hafi umwaka agendera ku kagare k'abafite ubumuga bw'amaguru, uko igihe gishira agenda yoroherwa nyuma yo kubagwa.

Mu kiganiro Victony aherutse kugirana na Chude Jideonwo, yatangaje ko uburibwe kugeza ubu butarashira, ndetse akaba ari kwitegura kongera kubagwa ku nshuro ya gatanu ngo arebe ko yakongera kumera neza.

Yagize ati:"Ndacyababara ku kuguru. Ngiye kongera kubagwa. Mbayeho uko, narabyakiriye. Ni byo bingize uwo ndiwe ubu. Iyo ni inkuru yange. Simbivuga nishimye, ariko ni kimwe mu bigize ubuzima bwange."

Nyuma y'iyo mpanuka yo mu 2021, Victony yagiye muri coma iminsi hafi ine, gusa birangira Imana ikinze ukuboko ararokoka.


Victony agiye kubagwa ku nshuro ya gatanu



Umwanditsi: NDAYISHIMIYE Fabrice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND