Kanseri y’inkondo y’umura, ni ikibazo cyane cyane mu Rwanda kuko buri mwaka haboneka abantu 866 bashya bayirwaye, igahitana abarenga 600 buri mwaka. Mu gihe iza ku mwanya wa kabiri mu zikomeje kwibasira abagore bari mu myaka ya 15 na 45, Minisiteri y'Ubuzima yatangije gahunda yo kuyirandura bitarenze mu mwaka wa 2027.
Kanseri y’inkondo ni
uburwayi buterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo
two ku nkondo y’umura.
Hari ubwoko bwinshi
bunyuranye bwa kanseri y’inkondo y’umura, ariko ububoneka cyane bufata buhereye
ahasanzwe hahurira igice cy’inkondo y’umura kivubura amatembabuzi ari nacyo
gifatanye n’umura (uterus), n’igice cy’inkondo y’umura kirebana n’inda ibyara
(vagina).
Ku ya 01 Gashyantare 2025
ni bwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yatangaje ko kugira ngo irandure kanseri
y’inkondo y’umura mu myaka itanu iri imbere bizasaba ishoramari rya miliyoni
38,4 z'Amadolari [miliyari 54,5 Frw] harimo miliyoni 4,5$ azakoreshwa mu
bikorwa by’ibanze byo kuyirwanya nko gukingira abana b’abakobwa bakiri bato,
andi akoreshwe mu bijyanye no gupima iyo kanseri no kuyivura.
Ni ibyatangajwe ubwo
MINISANTE yatangizaga gahunda yo kurandura kenseri y’inkondo y’umura, iterwa na
virusi izwi nka ‘Human Papillomavirus: HPV’, bitarenze mu 2027.
Biteganyijwe ko abana
b’abakobwa 627.889 bafite imyaka 12 bazakingirwa HPV, hasuzumwe abagore bari
hagati y’imyaka 30 na 49 bangana na 1.366.880 ndetse hateganywa ko muri abo
bazasuzuma abantu 6277 bazahabwa ubuvuzi bw’iyo kanseri.
Ikiguzi rusange cyo
gukingigira gitwara 7,25$ ku mwana w’umukobwa umwe, mu gihe kugira ngo umugore
apimwe by’ibanze bisaba 13.2$, naho kugira ngo ahabwe ubuvuzi bumurinda kugira
kanseri ariko byamaze kugaragara ko azayigira mu bihe biri imbere, ikiguzi
kimwe ari 37,9$.
Kuvura kanseri umuntu
yinjiwe mu mubiri ni ukuvuga wa wundi yagaragayeho bisaba urwaye gutanga
2.640,1$.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr
Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi gahunda izagerwaho mu gihugu cyose na cyane ko
ubu yamaze kugerwaho mu turere nk’utwa Karongi, Gicumbi, Nyabihu, Rubavu
n’utundi duce tumwe tw’igihugu.
Ati: “Uyu munsi turajwe
ishinga na kanseri y’inkondo y’umura. Ni ibintu tuzageraho kandi twihuse cyane.
Ni kanseri ya kabiri mu zihangayikishije cyane urebeye ku bayandura, abo yica
n’ibindi. Niba tutabikoze ubu, tubishaka n’imbaraga zose bisaba, twihuse,
ntabwo twatuma iki kibazo cyoroha ahubwo cyakomera kanseri ikagera ku rwego
byagorana kwitaho. Tugomba kubikora hakiri kare kuko bituma umuntu avurwa
agakira kanseri itaramurenga.”
Muri uru rugendo ruzamara
imyaka itanu, u Rwanda ruzashyira imbaraga mu kwigisha abaganga benshi,
kuvugurura amavuriro no kuyashyiramo ibikoresho bigezweho, guhangana n’ibyorezo,
n’ikoranabuhanga.
Umwaka ushize, nibwo abashakashatsi
bamuritse igikoresho kitababaza cyahawe izina rya “Test Kit Cervical Cancer”
kizajya cyifashishwa mu gupima kanseri y’inkondo y’umura, buri wese akaba
yabikorera mu rugo rwe atagannye amavuriro, akabona igisubizo mu minota 15.
Ubushakashatsi bwo kwipima
iyi kanseri bwakozwe na Sânziana Foia, umunyeshuri usoje icyiciro cya kabiri
cya kaminuza, abifashijwemo n’abahanga bo mu kigo Venture Builder Incubator
(VBI).
Ubu bushakashatsi
bwakorewe muri kaminuza ya Edinburgh bwagaragaje ko iki gikoresho cyizewe kandi
gifite akarusho ko kutababaza imyanya y’ibanga kuko gikozwa hafi ugereranije
n’ubundi buryo bukoreshwa hapimwa iyi kanseri.
Aka gakoresho kagaragaza
kandi imiterere ya HPV “Human Papillomavirus”, agatsiko k’amavirusi aba mu
mubiri, amwe muri yo akaba yatera indwara z’uruhu nk’amasununu ndetse agatera
zimwe muri kanseri zirimo n’ifata inkondo y’umura.
Muri ubu buryo bwo
kwipimira mu rugo, hagaragazwa iyi miterere ya HPV yatera kanseri, aka
gakoresho gakozwa mu gitsina cy’umugore nibura amasegonda 20 kugeza kuri 30,
ayo matembabuzi aje ku gakoresho agapimwa.
Kanseri y’inkondo y’umura
ni ikibazo cyane mu Rwanda kuko buri mwaka haboneka abantu 866 bashya bayirwaye
igahitana abarenga 609 buri mwaka na none.
OMS igaragaza ko kugera
mu 2030, mu bizakorwa harimo gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV, gusuzuma
70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV
DNA no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi
bukwiye.
Ni intego u Rwanda
ruzageraho mbere y’imyaka itatu ugereranyije n’intego ya OMS yo kurandura
kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2030, ndetse bimwe byatangiye kugerwaho.
Imibare y'ishami
ry'umuryango w'abibumbye ryita kubuzima (OMS) rigaragaza ko muri 2020, abanduye
kanseri y’inkondo y’umura barengaga ibihumbi 600 ku isi.
Iyi kanseri yabonewe
urukingo muri 2006, aho umuntu wakingirwaga yahabwaga doze 3 z'uru rukingo,
naho mu 2022 nibwo ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS)
ryatangije gahunda yo guhabwa urukingo rumwe gusa (single dose) ariko ibi
bikaba bikorwa ku badafite izindi ndwara za burundu nka SIDA n'izindi.
Kanseri y’ibere ni yo
ihitana abantu benshi mu Rwanda, igakurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura,
zigakuikirwa na kanseri prostate ifata abagabo n’izindi.
Hakenewe miliyoni 38,4$ ngo u Rwanda rubashe kurandura burundu kanseri y'inkondo y'umura bitarenze mu 2027
TANGA IGITECYEREZO