Kigali

NKORE IKI: Nasanze umugabo wanjye ari mu rukundo n’umusore bakorana

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/02/2025 16:22
0


Umugore w’imyaka 40 ari mu rujijo nyuma yo gusanga ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo we w’imyaka 45 n’umusore bakorana.



Uyu mugore w’imyaka 40 yahuye n’uyu mugabo w’imyaka 45 mu biro by’ubwubatsi aho yakoreraga, bakaba baramenyanye mu myaka itatu ishize. Kuva icyo gihe, barakundanye, ndetse baganira ku mugambi wo kurushinga.

Icyakora, uyu mugore yatangiye kugira amakenga ubwo uwo mugabo yatangiraga kugirana ubucuti bwihariye n’umusore bakorana, aho yajyaga amugira inama, bakamarana igihe kinini mu kazi no hanze yako.

Nyuma y’igihe, ubwo yasuzumaga telefoni y’uwo mugabo, yasanzemo ubutumwa burimo amagambo agaragaza ko bagirana ibiganiro bishingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’amagambo aryoshye y’urukundo. Nyuma yo kumubaza, yamusubije ko ari uburyo busanzwe bwo gutebya n’inshuti ye nta kindi kirenzeho. 

Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bugaragaza ko 5% by’abagabo biyumva nk’ababana n’abo bahuje igitsina cyangwa se abatinganyi. Nyamara, ubushakashatsi bwakozwe na YouGov muri 2019 bwerekanye ko 27% by’abagabo bo mu Bwongereza bagiranye imibonano mpuzabitsina nabo bahuje igitsina nubwo batemerako ari aba (guy), bivuze ko hari igihe imyitwarire y’abantu idahuza n’uko biyumva. 

Inzobere mu mibanire y’abashakanye zivuga ko ikintu cy'ingenzi atari uko uwo mugabo ari uw’abahuje ibitsina cyangwa atari we, ahubwo ikibazo gikomeye ari icyizere cyangiritse hagati ye n’umukunzi we. Ubushakashatsi bugaragaza ko 20% by’abashakanye bajya mu bujyanama kubera kutizerana. 

Kubera ibyo byose, inzobere mu mibanire zitanga inama ko uyu mugore akwiye kuganira n’uwo mugabo ku byo batumvikana ho, akamusaba ibisobanuro bifatika. Niba akomeje kugira impungenge, ashobora kwitabaza umujyanama w’imibanire kugira ngo afate umwanzuro umubereye kandi ukwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND