Afurika ni umugabane ukungahaye ku byiza nyaburanga, umuco ushimishije, n’amateka akomeye. Nyamara nubwo hari byinshi biyigira indashyikirwa, hari n’imbogamizi zirimo ibibazo by’umutekano muke bikomeza kumvikana mu mijyi imwe n’imwe iwugize.
Bimwe mu bibazo by’umutekano muke mu mijyi y’Afurika bishingiye ku bwiyongere bw’abaturage, ubukene, imiyoborere idahwitse, n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Muri iyi nkuru, turasesengura imijyi 10 iyumvikanamo umutekano muke kurusha iyindi muri Afurika.
Dore imijyi 10 irangwamo umutekano muke muri Afurika:1. Pretoria, Afurika
y’Epfo
Ibyaha
bikomeye nk’ubujura bukoreshejwe intwaro, gutega abantu ku mihanda, ndetse
n’ubwicanyi byatumye Pretoria iza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ifite ibyaha
byinshi ku isi, biyishyira ku mwanya wa mbere mu mijyi irangwamo umutekano muke muri Afurika. Uturere nka Sunnyside na Pretoria CBD tuzwiho ubujura
bukabije. Ibibazo by’ubushomeri biri hejuru ya 30%, nabyo biri mu byongera umutekano
muke.
2. Durban, Afurika y’Epfo
Durban iza ku mwanya wa
gatatu ku isi mu mijyi ifite umutekano muke, kubera ubwicanyi, ubujura
bw’imodoka, n’ibikorwa by’amabandi. Uturere nka Umlazi na KwaMashu nitwo
dukunze kuvugwamo ibyaha byinshi. Ibiyobyabwenge nka heroin (bizwi nka
‘nyaope’) biri mu byihishe inyuma y'urugomo rukabije mu mujyi wa Durban.
3. Johannesburg, Afurika
y’Epfo
Uyu mujyi niwo wa mbere
mu bukungu muri Afurika y’Epfo, ariko na none ugaragaramo ibyaha byinshi. Ubwicanyi,
ubujura, ndetse n’amakimbirane y’amabandi nibyo bigaragara cyane mu duce nka Hillbrow na
Soweto. Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amabandi
akora ubujura bw’imodoka bigira uruhare mu mutekano muke w’uyu mujyi.
4. Gqeberha (Port
Elizabeth), Afurika y’Epfo
Uyu mujyi uri ku mwanya
wa munani ku isi mu mijyi ifite ibyaha byinshi. Uduce nka Central na New
Brighton tuzwiho ubwicanyi n’ubujura bukabije. Ubukene n’ubushomeri usanga na byo byiyongera
kuri ibyo bibazo.
5. Cape Town, Afurika
y’Epfo
Cape Town izwiho ubwiza
nyaburanga ariko igira ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi bukorwa n’amabandi
n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Uturere nka Mitchells Plain na Manenberg ni two
dukunze kuvugwamo urugomo rwinshi.
6. Lagos, Nigeria
Uyu mujyi niwo wa mbere
mu bunini muri Afurika, ariko igiteye inkeke ni uko uhorana ibibazo bikomeye bishingiye ku mutekano.
Ubujura bwitwaje intwaro, gushimuta abantu, n’ubujura bukorwa hifashishijwe
ikoranabuhanga, ni byo usanga byiganje.
7. Windhoek, Namibia
Mu murwa mukuru wa
Namibia, ubujura, urugomo mu ngo, n’ibibazo by’ubukene, biri mu bikomeje gukongeza ikibazo cy'umutekano muke mu mujyi wa Windhoek. Uturere nka
Katutura nitwo dukunze kubamo ibyaha byinshi.
8. Harare, Zimbabwe
Umurwa mukuru wa Zimbabwe
ufite ikibazo gikomeye cy’ubukene, ruswa, n’imyigaragambyo irimo urugomo.
Ibikorwa byo kwambura abantu, ubujura bwo mu ngo, n’urugomo ni byo bikunze kuvugwa
cyane muri Harare.
9. Nairobi, Kenya
Nairobi ifite ikibazo
cy’ubujura bwitwaje intwaro, ibitero by’iterabwoba, ndetse n’ibikorwa
by’amabandi. Uduce nka Eastleigh na Mathare ni hamwe mu hakunze kuvugwa
urugomo rwinshi.
10. Casablanca, Maroke
Uyu mujyi urimo ubujura
bwo mu mihanda, uburiganya, ndetse n’ibikorwa by’amabandi. Ahantu nyaburanga
nk’isoko rya Derb Ghallef n’isoko rya Medina, ni ho hakunze kuvugwa ubujura bukabije.
Nubwo iyi mijyi igaragaramo umutekano muke, ikomeza kuba igicumbi cy’ubukungu n’umuco
muri Afurika. Leta zitandukanye, imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abaturage
ubwabo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bagabanye ibyaha, ndetse n’umutekano ube
mwiza. Kumenya uko umutekano wifashe ni ingenzi cyane ku baturage ndetse na ba mukerarugendo basura iyi mijyi.
Dore n'ibihugu 10 birangwamo umutekano muke muri Afurika mu 2025:
1. South Sudan
2. DR Congo
3. Somalia
4. Sudan
5. Mali
6. Central African Republic
7. Ethiopia
8. Burkina Faso
9. Nigeria
10. Chad
TANGA IGITECYEREZO