Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Statista bukomeza kubigaragaza, Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ikomeje kuba iya mbere mu kugira abaturage benshi banduye Virusi itera SIDA ku Isi, aho abantu babarirwa muri za miliyoni babana nayo , naho abandi ibihumbi n'ibihumbi bakaba ndura buri mwaka.
Byumwihariko, Afurika y'Epfo, ni cyo gihugu gifite umubare munini w'abantu banduye Virusi itera SIDA muri Afurika. Mu 2023, miliyoni 7.7 z'Abanyafurika-y'Epfo babanaga na Virusi itera SIDA.
Kugeza ubu SIDA iza ku mwanya wa Kane mu guhitana abantu benshi muri Afurika, abagera kuri 5,6% by'abapfa, bahitanwa na SIDA. Mu 2023, Afurika y'Epfo na Nigeria byagize umubare munini w'impfu ziterwa na SIDA ku isi, hapfa abantu 50,000 na 45,000.
Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA (ART) yabaye nk’urufatiro mu kurwanya iki cyorezo muri Afurika, mu gutabara ubuzima bw'abantu babarirwa muri za miliyoni babana n’ubwandu.
Kuva iyi gahunda yatangizwa, ART yahinduye cyane byinshi, aho impfu zaterwaga na SIDA zagabanutse ku kigero cyo hejuru.
Gukoresha imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, byateye imbere cyane muri Afurika mu myaka yashize. Urugero, mu Rwanda, 96 % by'abantu banduye bahabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA (ART).
Ibi ni intambwe ikomeye ku Rwanda, aho umubare w’impfu ziterwa na Virusi itera SIDA wagabanyutse ndetse icyizere cy’ubuzima cyarazamutse cyane.
Leta yashyize imbaraga mu korohereza abanduye SIDA, mu kubona imiti ku buntu, ndetse inashyira imbaraga mu guhashya iyi ndwara kubera ubukana bwayo.
Umwanya |
Igihugu |
% |
1 |
Rwanda |
96% |
2 |
Botswana |
95% |
3 |
Zambia |
95% |
4 |
Zimbabwe |
95% |
5 |
Kenya |
94% |
6 |
Eswatini |
93% |
7 |
Malawi |
91% |
8 |
Lesotho |
89% |
9 |
Namibia |
89% |
10 |
Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo |
86% |
Icyakora, urugendo rwo kuzamura umubare w’abakoresha ART muri Afurika rwuzuyemo ingorane, zirimo ipfobya, ubushobozi buke, ndetse n’ibura ry’ibikorwa remezo bitandukanye by’ubuvuzi. Ariko ibihugu bya Afurika byahagurukiye kurwanya impfu za SIDA byitabira gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukanya ku banduye.
TANGA IGITECYEREZO