Kigali

Intambara y’ubucuruzi ikomeje gukomera Canada na Mexique bihimura kuri Trump

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/02/2025 11:46
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho imisoro mishya kuri Canada, Mexique n’ Bushinwa, ibyo bihugu bihitamo kwihimura, bikaba bishobora guteza intambara y’ubucuruzi ifite ingaruka ku bukungu mpuzamahanga.



Ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique n’ u Bushinwa. Iyi misoro igizwe na 25% ku bicuruzwa bivuye muri Canada na Mexique ndetse na 10% ku bivuye mu Bushinwa. Ni icyemezo Trump yemeje ko kigamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira batemewe n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri Amerika.

Gusa ibi bihugu byafashe ingamba zo kwihimura, bishyiraho imisoro ituma iyi ntambara y’ubucuruzi irushaho gukomera, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyiraho imisoro ya 25% ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 155 z’amadolari ya Amerika bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi misoro izashyirwa mu byiciro bibiri: Icya mbere kizatangira ku wa Kabiri, kigomba gukoresha imisoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 30 z’amadolari ya Canada, birimo inzoga, imbuto n’ibindi bicuruzwa bikenerwa ku isoko rya Canada. Icya kabiri kizatangira nyuma y’ibyumweru bitatu, kikazareba ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 125 z’amadolari ya Canada.

Trudeau yasabye abaturage ba Canada kwirinda kugura ibicuruzwa bituruka muri Amerika, avuga ko iyi misoro igamije gukingira inganda zo mu gihugu cye no gusigasira ubusugire bw’ubukungu bwa Canada.

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, nawe yatangaje ko igihugu cye kigiye gufata ingamba zikomeye zo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Sheinbaum yamaganye ibirego bya Trump avuga ko Mexique ifatanya n’imitwe y’iterabwoba n’icuruza ibiyobyabwenge, ashimangira ko icyo ari ikibazo Amerika igomba gukemura imbere mu gihugu cyayo aho gushinja ibindi bihugu.

Yakomeje avuga ko Mexique izakomeza gukorana n’ibindi bihugu aho kurenganywa na politiki ya Amerika y’igitugu. Yavuze ko nubwo bagiye gutanga igisubizo gikwiye, hakenewe ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

U Bushinwa  kimwe n’ibindi bihugu birebwa n’iyi misoro, nabwo bwatangaje ko bugiye kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko iyi misoro mishya inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ubucuruzi, bityo igihugu cyabo kigiye kuyijyana mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi (WTO).

U Bushinwa bwavuze ko bushishikajwe no gukomeza ibiganiro na Amerika mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ariko ko butazihanganira ibikorwa byangiza ubucuruzi bwabwo ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi b’ubukungu bemeza ko izi ngamba zishobora guteza intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bikomeye ku Isi. Ibi bishobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa byiyongera ku isoko rya Amerika ndetse bikagira ingaruka no ku bindi bihugu bifitanye imikoranire nayo.

Hari kandi impungenge ko ubukungu bwa Amerika nabwo bushobora guhungabana, cyane ko Canada na Mexique ari ibihugu bikomeye ku isoko ryayo. Benshi mu bayobozi b’ibi bihugu basaba ko Amerika yakwemera ibiganiro aho gukomeza gufata ibyemezo bikakaye bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’isi yose.

Perezida Trump yatangaje ko iyi misoro izagumaho kugeza igihe ibibazo by’abimukira n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bikemukiye burundu. Yavuze ko ibihugu byibasiwe n’iyi misoro byifuje ibiganiro bigamije gukemura ikibazo, ariko ko atiteguye gusubira inyuma ku cyemezo yafashe.

Izi ngamba zafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’igisubizo cyatanzwe na Canada na Mexique, bigaragaza ko umubano w’ibi bihugu ushobora gukomeza kuzamba.

Iyi ntambara y’ubucuruzi ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, bikaba ngombwa gukomeza gukurikirana uko ibintu bizagenda bikemuka mu bihe biri imbere.

Inkomoko : The Guardian 

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND