Kigali

Umukuru w’itorero yiciye mugenzi we ku ruhimbi bapfa umugore

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:2/02/2025 9:16
0


Itorero ry'Abadiventisti b'umunsi wa karindwi mu mudugudu wa Ramoya, mu Ntara ya Homa Bay, muri Kenya riri mu cyunamo nyuma y’uko umwe mu bakuru b’itorero yitabye Imana, aho yatewe ucyuma na mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Uzalendo News ivuga ko Nyakwigendera, Francis Opiyo yaterewe icyuma imbere y'itereniro mu guhe yari ari ari ku ruhimbi rw’itorero rya Ebenezer SDA. Aha yari amaze gusoma ijambo ry’Imana, maze ukekwa azamuka ku ruhimbi amusatira, ahita akurayo icyuma yari yahishe muri Bibiliya, maze akimutera mu nda.

Opiyo, yahise yitura hasi, umuvu w’amaraso utemba ku Ruhimbi, Abakirisitu bihutiye kumujyana kwa muganga ari naho yapfiriye nyuma y’iminota mike ahageze.

 Ukekwaho icyaha yashinjaga Francis kuba yararyamanaga n’umugore we, nawe usanzwe asengera muri iryo torero. Bivugwa ko akimara gutera Francis icyuma, yahise ahunga ariko nyuma yaje kwitanga kuri polisi.

 Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Magunga, hateganyijwe ko azitaba urukiko ku wa mbere, tariki ya 03 Gashyantare 2025. Hateganyijwe ko. Mu gihe urukiko rumuhamije iki cyaha cy’ubwicanyi, ashobora guhanishwa igihano cy'urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND