Kigali

Zuchu yagaragaje inzu ari kubakira mama we

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:1/02/2025 8:39
0


Umuhanzikazi Zuchu yishimiye mama we mu buryo budasanzwe, amwereka inzu ihebuje yamwubakiye.



Umuhanzikazi Zuchu unarizwa muri WBC, yateye ibyishimo abantu benshi nyuma yo gushyira hanze amashusho y'inzu ihebuje arimo kwubakira mama we, Khadija Kopa. 

Anyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Zuchu yashyizeho amashusho agaragaza neza iyo nzu, anavuga ko izaba ifite ibyumba bitanu byo kuraramo.

Zuchu yashimye cyane kuba abasha kubaka iyo nzu, avuga ko ari ikintu gikomeye kuri we kandi yishimiye cyane ko Imana yamufashije kugira ngo abashe kubikora bene ako kageni.

Iki gikorwa cya Zuchu cyakiriwe neza n’abakunzi be ndetse n’abandi bantu benshi aho bamwifurije ibyiza ndetse bashimiye urukundo akunda mama we n’uburyo amaze kugera ku ntsinzi ikomeye.

Zuchu yagaragaje ko ari ishema kumufasha kumenyekana ikindi kintu gikomeye mu buzima bwe, uyu muhanzikazi akaba akomeje kugaragaza ubushobozi bwe mu ruhando rwa muzika.


Zuchu yagaragaje inzu ari kubakira mama we









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND