Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ari mu myiteguro yo gutaramana n’umuhanzikazi Spice Diana uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, mu gitaramo kizabera mu gihugu cya Suède.
Ni ubwa mbere Chriss Eazy azaba ataramiye muri kiriya gihugu. Ariko kandi aherutse gukorera igitaramo cye cya mbere mu Bubiligi, mu ruhererekane rw’ibyo agomba gukorera ku Mugabane w’u Burayi mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Chriss Eazy na Spice Diana bazataramira Abanyarwanda n'abandi batuye muri Suède, ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, kizabera mu Mujyi wa Stockholm muri Arena Avagen.
Dj Moze uhagarariye sosiyete y'umuziki ya East West Vibes yateguye iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko yatumiye aba bahanzi mu rwego rwo kugirango bafashe Abanyarwanda gususuruka no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umugore mu buryo bwihariye.
Mozee yavuze ko aba bahanzi bagiye gutaramira muri kiriya gihugu, nyuma y'amezi macye ashize afashije Kenny Sol kuhataramira. Ati “Natumiye bariya bahanzi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ariko kandi igitaramo gisanzwe. Nsanzwe ntegura ibitaramo hano nkatumira abahanzi nka Kenny Sol avuye hano.”
Namukwaya Hajara Diana wamamaye nka Spice Diana, ari mu bakomeye kandi bagezweho mu gihugu cya Uganda, amaze iminsi agarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n’ibitaramo aherutse gukora n’urukundo avugwamo.
Uyu mukobwa uvuka mu muryango w’abana batatu, yatangiye umuziki mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Onsanula’ yakiriwe neza. Nyuma y’aho yakoze izindi ndirimbo zirimo nka "Anti Kale", "I miss you" and "Buteke", Upendo (2021), Ntuyo Zange (2021), Mbikka (2022), Doctor (2022), Feeling Zange (2022), Nze Wuwo (2022), Bwereere (2023) n’izindi.
Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Ni umunsi ugamije gushimangira uburenganzira bw'abagore, guteza imbere uburinganire no kwibuka uruhare rwabo mu mibereho, ubukungu, Politiki n'iterambere rusange ry'isi.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ukomoka ku rugamba rw’abagore rwo guharanira uburenganzira bwabo, cyane cyane mu bijyanye n’akazi, amatora n’uburenganzira mu muryango. Watangijwe n’abakozi b’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi, nyuma uza kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu 1977.
Impamvu wizihizwa harimo gukomeza urugamba rwo guharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Kwishimira no guha agaciro ibyagezweho mu guteza imbere abagore.
Guhamagarira isi yose gukemura ibibazo bikibangamiye abagore, nko gukumira ihohoterwa, gutanga amahirwe angana mu kazi, no gufasha abagore kugira uruhare mu miyoborere.
Buri
mwaka, Umuryango w’Abibumbye utangaza insanganyamatsiko yihariye yo gukangurira
abantu gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’abagore.
Spice Diana amaze iminsi akorera ibitaramo muri Uganda ibihumbi by’abantu bikamushyigikira
Chriss Eazy agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Suede, aho azagira umwanya wo gusabana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki
Iki gitaramo cya Chriss Eazy na Spice Diana kigamije gufasha Abanyarwanda bahatuye n’abandi gususuruka
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAMBOLELA’ YA CHRISS EAZY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'SIRI REGULAR' YA SPICE DIANA
TANGA IGITECYEREZO