Kigali

Yiyanditseho amazina ya Davido umubiri wose

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:1/02/2025 8:44
0


Umunyarwenya Trinity Guy yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwiyandikaho amazina ya Davido ku mubiri we wose.



Umunyarwenya w’umunya-Nigeria, Trinity Guy, azwi cyane ku bikorwa bye bitangaje, yavugishije benshi nyuma yo kwiyandika amazina ya Davido ku mubiri we.

Ibi byasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyarwenya yashyizeho amafoto yerekana ibishushanyo bitandukanye k'umubiri.

Trinity Guy yanditse amazina ya Davido mu gahanha, ashyira "OBO" ku gituza cye, ndetse anandika "Baddest" ku mugongo we n'ibindi bishingiye ku rukundo akunda uyu muhanzi.

Mu rwego rwo kugaragaza urukundo rwe rwinshi kuri Davido, yanditse amagambo yo gusaba imbabazi nyina, avuga ati “Mummy am sorry” ndetse anavuga ko ari umwana wemewe wa Davido. 

Ibi Trinity Guy yakoze bikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane abakurikira imbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko ari igikorwa kidasanzwe kandi cy’urukundo, mu gihe abandi babona ari ibikorwa bihambaye cyane.


Trinity Guy yatunguranye agaragara mu mafoto yiyanditseho amazina y'umuhanzi Davido









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND