Kigali

Zimbabwe: Agakingirizo karabona umugabo kagasiba undi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:31/01/2025 9:15
0


Mu buryo butangaje, igiciro cy'udukingirizo muri Zimbabwe cyazamutse cyane nyuma y'icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo guhagarika inkunga ku bihugu by’Afurika igamije guhashya Virusi itera SIDA muri Nigeria, Zimbabwe ndetse n'ibindi bihugu by’Afurika biri mu nzira y'amajyambere.



Inkuru dukesha Daily Post ivuga ko hari ingaruka zikomeje kwiyongera ku nkunga zagabanijwe muri gahunda z’ubuzima rusange muri Afurika. Hamwe na gahunda yo gukumira virusi itera SIDA ishingiye cyane ku nkunga mpuzamahanga, gukuraho inkunga y’Amerika byatumye izamuka riteye ubwoba ry’ibiciro by’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, bituma abaturage benshi batishoboye bashobora guhura n’akaga.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025 , Zimbabwe yatangaje ko iri guhangana n’ikibazo cy’ubuzima rusange kigenda cyiyongera mu gihe ibiciro by’udukingirizo bikomeje kuzamuka mu gihugu hose ku buryo butigeze bubaho.

 Ubushakashatsi buherutse gukorerwa i Harare bwerekanye ko udukingirizo duhendutse ubu ari Protector Plus turi ku giciro cya 1.50 y’amadolari (2,090 RWF) kuri buri paki, mu gihe agakingirizo ka Fantasy kagurwa $ 3.20 (4,459 RWF), naho udukingirizo twa Carex tuzwi ku rwego mpuzamahanga turi kugura $ 3.30 (4,599 RWF).

 


 Aya mabwiriza yagabanyije inkunga z’amahanga Amerika itanga ku bihugu by’Afurika, harimo n’inkunga ya USAID kuri Zimbabwe, mbere 98% by’udukingirizo twakoreshwaga muri  iki gihugu twabaga twaturutse muri Amerika, haba utwo baguraga n’utwo bakiraga nk’inkunga.

Umwaka ushize, Umuryango ushinzwe gukemura ibibazo by’ubuzima (PSH) bahamagariye Guverinoma gukuraho umusoro w'inyongeragaciro (TVA) n’amahoro yasoreshwaga ku dukingirizo kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Icyakora nubwo guhagarika inkunga ya USAID byakajije umurego w’iki kibazo, nta ngamba zafashwe mu guhangana nacyo.

 Kuzamuka kw'ibiciro by’udukingirizo bizatera ingaruka zikomeye ku buzima rusange, cyane cyane mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA muri Zimbabwe.

Ni mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa karindwi mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage banduye Virusi itera SIDA, bityo igihugu kikaba gifite ibyago byinshi by’uko abaturage bakomeza kwandura n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND