RURA
Kigali

Rayon Sports ishobora kuzafura ikanika mu byondo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/01/2025 11:07
10


Ikipe ya Rayon Sports ishobora kubura igikombe cya shampiyona kubera ubuyobozi bukomeje kwitwara bitandukanye n'uko abakunzi b'ikipe babakekaga ubwo bwafataga inshingano.



 Umuntu yavuga ko iminsi y'ukwabuki imaze gushira kuri komite nshya ya Rayon Sports nyuma y'uko bamaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya muri uyu mwaka w'imikino ndetse kukaba gutsindwa kwa mbere kuri komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Thaddée Twagirayezu.

Tariki 16 Ugushyingo 2024, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatoye komite nshya igomba kuyobora iyi kipe, isimbuye ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidele. Iyi Komite umuntu yavuga ko yari yatangiye kuyobora ikipe bitari ku mugaragaro kuko Uwayezu yari yasezeye ku mirimo ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa 2 wa shampiyona ndetse itarabona amanota atatu ya shampiyona kuko iyo mikino yose yari imaze kuyinganya.

Komite nshya yaraje ifata ikipe ndetse itangira itsinda Gasogi United ikomerezaho kugera ku mukino w'uminsi wa 15 ubwo yatsindwaga na Mukura ibitego 2-1.

Gufura ukanika mu byondo

Iyo umuntu bamubwiye ngo yafuze yanika mu byondo, biba bishatse kuvuga ko uwo muntu yatangiye akora ibintu neza ndetse abantu bamufitiye icyizere, ariko nyuma ibintu biri kugana ku musozo akaza kubyangiza kandi ubwe ku giti cye.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bakiri mu kibuga

Ubusanzwe umukinnyi ategurwa mu buryo 4 kugira ngo ajye mu kibuga ameze neza. Ubwo buryo ni; gutegura umukinnyi mu buryo bw'imbaraga, kumutegura mu mikinire, ku mutegura mu mayeri yo mu kibuga ndetse no kumutegura mu mutwe. Dufate nk'umukino wa Mukura wavuga ko abakinnyi ba Rayon Sports ibi bintu bine batari babyujuje ndetse ukongeraho n'umutoza wabo.

Abakinnyi ba Rayon Sports wagira ngo bumva Amaradiyo (ibiganiro bya siporo)

Abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze kumva ko nta kipe yabatsinda hano mu Rwanda ndetse bari batangiye kujya guhura n'ikipe bibaza umubare w'ibitego baribuyitsinde dore ko n’itangazamakuru ry’ikipe ryerekaga abakinnyi ko nta kipe ibarenze.

Ibi rero biragoye kuko Rayon Sports ifite abakinnyi batarenze 3 batanga itandukaniro naho abandi bakinnyi bari ku rwego rusanzwe, ibi byageze aho bahura na Mukura basanga yabiteguye ku rwego rudasanzwe birangira ihaguye ndetse bishobora kuzaba bibi kurushaho mu mikino yo kwishyura habaye nta gihindutse.

Amakipe yatangiye kuvumbura ikipe ya Rayon Sports

Urebye umukino wa Mukura ndetse n'umukino Rayon Sports yakinnyemo na Police FC, amakipe yatangiye kumenya imbaraga nke ndetse n'ubushobozi bw'iyi kipe.

Amakipe kuri ubu ari kuza abizi neza ko gufata rutahizamu Ngagne Fall ukamwemeza, ukabuza Ndayishimiye Richard kugeza imipira imbere nibura bihagije kuba Rayon Sports yabura ibisubizo.

Ubuyobozi bwatangiye kuvangira ikipe

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Twagirayezu, butangiye kuvangira ikipe kuko bwatangiye gukora ibintu bitajyanye n'ibikorwa n'ikipe ishaka shampiyona.

Twagirayezu uyobora Rayon Sports ugendeye no ku mvugo ze asa naho ikipe ayoboye iri kumusiga 

Buriya biragoye kuba wagarura umukinnyi ku murongo wari wamwemereye ikintu ariko ntukimuhe. Umukinnyi wamuha buri kimwe ariko ntatsinde, gusa bitandukanye no kuba wamwemereye ikintu ariko ntukimuhe. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageze aho bujyamo ideni ry'amezi abiri abakinnyi ndetse banahembye staff barayibagirwa.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports byumwihariko abanyarwanda, bari kujya mu kibuga bafitiwe amadeni y'amafaranga baguzwe, kandi bamwe mu banyamahanga barahawe amafaranga yabo.

Ibi rero biri guteza abakinnyi kujya mu kibuga batameze neza mu mu twe kandi twabonye ko umukinnyi udateguwe neza mu mutwe niyo waba wamuhaye imyitozo imeze gute byose bihita biba imfabusa.

Abakinnyi nka Ganijuru ndetse na Ishimwe Fiston bari basabwe kuva muri iyi kipe gusa birangira bidakunze, ariko ubu umuntu yakwibaza uburyo Rayon Sports izajya ikinisha umukinnyi yashatse kwirukana nabyo bigacanga abantu.

Ishimwe Fiston na Ganijuru Elie bameze nk'abana bakinira mu mbuga itari iy'iwabo 

Ikindi gituma umuntu avuga ko komite iri kuvangira ikipe, ubu wakibaza ngo isoko niriramuka rishojwe ikipe ya Rayon Sports hari abakinnyi yongeyemo kandi hari abahasanzwe mu ikipe bagitaka amafaranga yabo, ibi bishobora guteza umwuka mubi ndetse watuma kongera kwitangira ikipe bigabanyuka bikaba byatuma ibura igikombe mu mizo ya nyuma.

Urugero twatanga ni kuri Kiyovu Sports ubwo mu 2022 yaguraga abakinnyi Sharaf Eldin Shaiboub Ali kandi abahasanzwe ibafitiye amadeni, byatumye ibura shampiyona iyireba.

Ibi bintu byose rero tubihurije hamwe, twavuga ko Rayon Sports ishobora kuzanika mu byondo byumwihariko abayobozi bayo kuko baje bafatwa nk'abacunguzi ariko aho bigeze rubanda rukaba rwatangiye kubakeka.

Ubundi imikino yo kwishyura niho ubonera ikipe izatwara shampiyona kandi urebye urabona ko Rayon Sports itangiye kwivangira mu gihe uwo bahanganye we yamaze kuva mu bihe bibi ndetse ubu yiteguye imikino yo kwishyura mu buryo budasanzwe.

Bitewe n'urugamba Rayon Sports ifite ntabwo cyari igihe nyacyo cyo kuba yari gutandukana n'umutoza Ayabonga Lebitsa wongereraga imbaraga abakinnyi 

Amakipe yatangiye kuvumbura imikinire ya Rayon Sports kandi isa naho idafite ibisubizo byihuse kuri iki kibazo 

Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubona ubuyobozi bushya akamwenyu kari karagarutse ariko kuri ubu imibare yatangiye kuzamo ibihekane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves Gatete3 weeks ago
    Yego nibyo pe rayon ntago yitwaye neza muri iyi mikino ibiri iheruka gukina arikose koko niba muri abasesenhuzi banyabo hari ikidasanzwe cyabaye muri iyi mikino kigaragaza ko hari ikibazo mubuyobozi ndetse no mu mitoreze cyatuma utanga impuruza ingana itya nkange nemera ko gutsindwa bibaho kandi ntakidasanzwe ariko ibi ndabifata nko gutangira gushyira igitutu kubantu bitari ngobwa ndetse no kubagonganisha
  • Mashyaka Eugene 3 weeks ago
    Bwana munyamakuru tunejejwe ninkuru wakoze kwi ikipe yacu byumwihariko abakunzi bareyo gusa haricyo wibagiwe kumvako reyo yatsizwe imikino ibiri ntabyacitse! kuberako ntacyipe idatsirwa kwisi isibye ikipe imwe iri mu Rwanda aricyo gikona nahubundi ntabyadanje dore ko namwe abanyamakuru musigaye mukorenshwa kugirango muyisenye
  • Dusengimana3 weeks ago
    Okay ngendeye kubyo numvise Kandi nasomye numvise usibye kuduca intege nogushaka gutuma dutakariza ikizere abayobozi bacu ndetse nabatoza ntakindi iyinkuru igamije gutsindwa bibaho Kandi igihe kirahari ngo bikosoke urakoze
  • Rugema Anthony3 weeks ago
    Ese ko numva wayibasiye niyo yonyine ikeneye igikombe? Nabahemba milions 200 baratsindwa nkaswe abo bakubye 5. Ese ubu real wavuga ko ntagikombe izatwara,ubu wakwemeza ko Barcelona itazagitwara? Ntizitsindwa c,mujye mureka kwigira bandabibona nkaho arimwe muzi umupira gusa.
  • Muneza Gikundiro3 weeks ago
    Rayonsport mbona iyo twatangiye kuyiharabika Iba igiye kutwicarira ,shampiyona itangira twavugagako aritwe twaguzeeza ubu batanze igikombe bagiha nde ? Kandi bagaseyi bakora ku ikofi iyo byakomeye Gasenyi ndayigarukira tubayeho nkayo nikiciro cya gatutu ntitwagitera yo buriwese atanga igitekerezo
  • Nyoni3 weeks ago
    Inkuru yawe ni baseless
  • Obedjunior3 weeks ago
    Bro aha wihuse kuvuga kugera kure siko gupfa kdi ntabirenze kuko gutsindwa umukino umwe muri championa ntagikuba cyacitse icyanbere ni ugutwara igikombe si ukudatsindwa kuko abo bahanganye nabo haribyo bashaka so icyambere nugu controlling situation ihari kdi ibibazo birimo buzakemuka ntanka yacitse amabere
  • Celestin 3 weeks ago
    Wisuzume urebe brother kuko imyandikire yawe ntagihamya kwibyo wavuze arukuri ahubwo umeze nkumuntu ufite icyumfa nabayobozi niba urumunyamakuru nakubaza Liverpool muri calendar yongeyemo abakinnyi bangahe ese rayon sport ifite ibibazo byabakinnyi kuruta Liverpool irigukoreshwa squad itizeye kuzaguma muri equipe byatuma batekereza ahandi ahubwo bibaye aribyo uvuze abobakinnyi bagakoze cyane bagahonyuza abo bashatse kubirukana ikindi better ubutaha wajya ushaka facts gusa kongera abakinnyi muri equipe nibyiza ariko nokutabongeramo nibivuze ko equipe izatsindwa ikindi rero witera abayobizi imijujugu witwaje ikaramu kuko champion ntabwo irarangira better reka uzabanengere umusaruro bazaba bagize umwaka wimikino ugeze kumusozo Murakoze
  • Del2 weeks ago
    Nibyo @rayon niyitwaye neza muriyo mikino2 ariko x byaringombwa ngo uterure ibigambo bingana gutyaa oya. Aha urahubutse
  • Abdulkarim 2 weeks ago
    Wowe wanditse iyi nkuru ndakugaye kuko nta kipe n'imwe idatsindwa even na za Real ziratsindwa. Ushobora kuba wungukira mu buzima bubi bwa Rayon sports



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND