Kigali

Umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu! Ibyaranze iyi tariki mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/01/2025 8:08
0


Tariki 31 Mutarama 2025 ni umunsi wa 31 w’umwaka ubura iminsi 334 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1472: Giuliano della Rovere, wabaye Papa hanyuma yitwa Jules II, yabaye Musenyeri wa Lausanne mu Busuwisi.

1531: Marie wa Hongrie yabaye Umwami w’u Buholandi.

1929: Léon Trotski yirukanywe mu bihugu by’Aba-soviet.

1943: Abadage batangiye gutsindwa bigaragara mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Maréchal Friedrich Paulus yishyiraga mu maboko y’Ingabo z’Abasoviyete we n’umutwe yari ayoboye i Stalingrad.

1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Abanyamaerika bigaruriye Ibirwa bya Marshall.

1949: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye Leta ya Israël.

1950: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Harry S. Truman yatangaje gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ‘hydrogen bomb’.

1953: U Buholandi bwibasiwe n’imyuzure yahitanye abantu bagera ku 1800.

1962: Cuba yirukanywe mu muryango w’ibihugu byo muri Amerika.

1968: Ingabo za Vietnam zagabye ibitero ku biro by’uharagarariye inyungu za Amerika biri mu Mujyi wa Saigon.

1968: Nauru yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi ya Australia yari yarayikolonije.

1995: Perezida Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye Mexique inguzanyo igera kuri miliyali 20 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo.

1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya Banki Nkuru ya Sri Lanka mu Mujyi wa Colombo, ihitana abantu bagera kuri 86, abarenga 1400 barakomereka.

2000: Indege yo mu bwoko MD-83 y’ikompanyi Alaska Airlines Flight 261 yakoreye impanuka mu Nyanja ya Pasifika hafi y’inkombe ku kiraro cya Mugu, muri Leta ya California ihitana 88 bari bayirimo.

2001: Umugabo ukomoka muri Libya, Abdelbaset al-Megrahi yakatiwe n’ubutabera bwo mu Buholandi kubera guhamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ndege Pan Am Flight 103 muri Ecosse mu 1988.

2009: Muri Kenya hishwe abantu 113, abandi bagera kuri 200 barakomereka biturutse ku mpanuka y’iturika y’uruhombo rwa lisansi ahitwa Molo, nyuma y’iminsi mike inkongi y’umuriro ukomeye wadukiriye isoko rya Nakumatt riri i Nairobi ihitana abantu 25.

2022: Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunzwe

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1916: Aboubacar Sangoulé Lamizana, Perezida wa Burkina Faso.

1923: Maurice Michael Otunga, Karidinali ukomoka muri Kenya.

1938: James G. Watt, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1938: Beatrix, Umwamikazi w’u Buholandi.

1950: Alexander Korzhakov, wari umurinzi/ashinzwe by’umwihariko umutekano wa Perezida Boris Yeltsin w’u Burusiya.

Abavutse kuri iyi tariki bakunda kwigenga, ni abahanga by’umwihariko mu guhanga udushya, kandi biroroha kuganira na bo no gufatana na bo imyanzuro runaka.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1435: Xuande, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.

1888: Don Bosco, umupadiri w’Umutaliyani washinze umuryango w‘abafurere n’abapadiri b’Abasaleziyani bakora ibikorwa byo gufasha urubyiruko baba no mu Rwanda.

1933: John Galsworthy, umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1932

1955: John Raleigh Mott, umuyobozi w’umwihayimana wo muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1946.

2007: Adelaide Tambo, waharaniye impinduka muri Afurika y’Epfo, ni umupfakazi wa Oliver Tambo.

2011: Eunice Sanborn, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watabarutse afite imyaka myinshi mu bihe bye mu 2011, yari afite imyaka 114.

Uyu munsi, Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu St John Bosco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND