Abantu beza bavugwa muri iyi nkuru, ni abantu bumva bagenzi babo, babitaho, bagira urukundo, ndetse bafashanya. Bakunda gutanga byinshi, rimwe na rimwe ugasanga abantu bakorera byose ngo bishime babitura kubababaza ndetse bakabona ineza yabo nk’intege nke, ubundi ugasanga batiyitaho bo ubwabo.
Umubare munini w’abantu beza muri sosiyete baba bigunze, ndetse ko baba bafite
ibyago byinshi byo kurwara indwara y’agahinda gakabije. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko nyuma yo kubabazwa n’abantu
benshi barimo n’inshuti, abantu beza usanga bigunze.
Bagerageza kwiyibagiza ububabare, basoma ibitabo, bandika, bashushanya, baguma mu rugo bonyine, batekereza cyane, batembera, banakora ibindi bikorwa bari bonyine. Batekereza ko bameze neza iyo bari bonyine kandi bakabaho mu buzima butarimo abantu benshi.
Abantu beza bakunze kugira inshuti zibakundira gusa ubumuntu bwabo, akenshi zikitwaza ko uwo muntu yitonda, bakaba banamuhemukira. Ibi rero iyo birangiye gutya, usanga uwari umuntu mwiza asigaye yihebye, yibaza ukuntu inshuti ze ari zo zimuhemukira, bikamuviramo kwigunga.
Byongeye kandi, akenshi usanga abantu beza bakunda kuba bonyine cyangwa bagira isoni, ibi rero bishobora kugabanya umwanya baba bari kumwe n’abandi, bigatuma bakunda kuba bigunze.
Abantu beza bakunze guharanira gushimisha abandi, usanga bakora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe bagenzi babo. Mu gihe rero umuntu ahora atekereza gushimisha abandi, ariko we akiyibagirwa, birangira abibabariyemo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Psychology Today bwagaragaje ko iyo umuntu akora ibishoboka byose ngo ashimishe abandi ariko bikarangira bamutengushye, agira agahinda, bikaba byamuviramo no kwigunga.
Abantu beza usanga akenshi babayeho nk’aho ubuzima atari ubwabo, bajya ku ishuri kugira ngo bashimishe ababyeyi babo, bakora ibyo badakunda kugira ngo bashimishe abakunzi babo, n’ibindi byinshi bakora batitaye ku byishimo byabo, bigatuma babaho ubuzima bw’agahinda.
Abantu beza, baba bumva kandi bakishyira mu mwanya wa bagenzi babo, akenshi iyo bumvise nk’ikibazo gikomeye, bakibwiwe n’inshuti, cyane cyane iyo icyo kibazo gifite aho gihuriye n’ubuhemu, usanga batinya ko ibyabaye kuri izo nshuti zabo nabo byababaho. Bahitamo rero kuba bonyine kugira ngo nabo batazababazwa nk’uko byagendekeye inshutizabo.
Kwiyitaho ntabwo ari ukuba nyamwigendaho. Kugira neza ntibisobanura ko ugomba gukora ibyo abandi bashaka ko ukora 100%. Ni ngombwa kumenya ibyo ukeneye, kandi ukiyitaho ku giti cyawe. Inshuti zawe n'umuryango wawe bafite ubuzima bwabo, nawe ufite ubwawe, gerageza ubeho wiyitaho, ushaka ibyagushimisha.
TANGA IGITECYEREZO