Guseka ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yishime, mu gihe ataba asekana imbereka, gusa sinzi niba waba warigeze utekereza ko hari indwara warwara ikagutera guseka.
Indwara
ya ‘Kuru’ yahawe izina rya ‘Laughing death’ mu cyongereza, ni imwe mu ndwara zo
mu mutwe ifata ubwonko ikazahaza uwayirwaye, ariko ikaba ishobora kuba
amayobera ku wayirwaje atayifiteho amakuru.
Urubuga
Mountsinai.org ruvuga ko iyi ari indwara idakunze kugaragara henshi ku isi,
gusa ikaba yarakunze kugaragara muri New Guinea (Ikirwa giherereye mu Nyanja ya
Pacific, hafi ya Australia.)
Muri
iki gihugu bagiraga umuhango utangaje, aho umuntu wapfaga baryaga ubwonko bwe
nka kimwe mu bikorwa byo kumwunamira no kumushyingura mu cyubahiro, ibi bikaba
ari byo byakwirakwije iyi ndwara muri benshi. Agahugu umuco akandi uwundi.
Amakuru
avuga ko uyu muhango wahagaritswe mu 1960, nyuma y’imyaka myinshi hakomeje
kugaragara abantu barwaye iyi ndwara kuko atari indwara wandura ngo ihite
ikuzahaza, ahubwo ushobora kuyigendana igihe nta bimenyetso bifatika
uragaragaza.
Ibimenyetso
by’iyi ndwara harimo kubabara umutwe, kubabara ku maboko no ku maguro,
gutangira kugorwa no gutambuka, kumira bigoranye ndetse no gutitira.
Iyo umuntu urwaye iyi ndwara itangiye kumurenga ni bwo atangira guseka mu buryo nawe
atabasha kugenzura, uko ubwonko bwe buba bukomeza kwangirika. Igikurikira
kikaba ari ugupfa.
Ubusanzwe nta gihe kizwi umuntu uyirwaye ashobora kumara, gusa bigaragazwa ko uhereye igihe uyirwaye yagaragarije ikimenyetso cya mbere, aba asigaje umwaka umwe cyangwa nawo ntawumare. Ikindi kandi ni uko nta buryo buzwi iyi ndwara ishobora kuvurwamo, bivuze ko uyirwaye ibyago byo gupfa biba biri hejuru cyane.
TANGA IGITECYEREZO