Umutoza wa Police FC Mashami Vincent, agiye gutangira umwaka akina imikino y’igikombe cy'Intwari, imikino agomba kwiyungamo n’ubuyobozi bwa Police FC ndetse no kugarurirwa icyizere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28
Mutarama 2025 kuri Sitade ya Kigali Pele, harabera imikino 2 ya 1/2 cya Heroes’
Cup, igomba kugena amakipe abiri agera ku mukino wa nyuma uzaba tariki 1
Gashyantare 2025. Iyi mikino, irabimburirwa n’umukino utangira Saa 15:00 PM aho ikipe ya APR FC iza gucakirana na AS Kigali. Nyuma yaho Saa 18:00 PM nibwo
ikipe ya Police FC iribumanuke mu kibuga ihura na Rayon Sports.
Heroes
Cup, irushanwa ryo gusubiza icyizera umutoza Mashami Vincent
Umutoza Mashami Vincent
amaze iminsi yaratakarijwe icyizere n’ubuyobozi bwa Police FC kugera naho
bamuhagaritse mu nshingano ariko rukabura gica, bItuma ubwo iyi kipe
yasubukuraga imyitozo yaragarutse iri kumwe nawe n’abungiriza be.
Mashami’s
Vincent ntabwo ahagaze neza muri Shampiyona
Bamwe ntabwo babyakira neza bavuga ko ikipe iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona itakabaye ivuga ko ihagaze neza, gusa kuri Police FC ntabwo ihagaze neza bitewe n’ibyo abantu bari bayitezeho.
Iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda iri ku mwanya wa 4 namanota 23
ndetse mu makipe agiye gukina Heroes Cup ikaba ariyo kipe idahagaze neza muri
Shampiyona.
Mashami
Vincent agomba kwihorera kuri Rayon Sports
Ubwo Mashami Vincent
yatakarizwaga icyizere mu ntangiriro z’uyu mwaka, yari amaze gutsindwa nabi
n’ikipe ys Rayon Sports ibitego 2-0 muri shampiyona.
Mashami Vincent amaze kugaragaza ko ari umwe mu batoza b'abanyarwanda bazi gukina imikino yo gukiranwamo
Uyu mutoza, agomba kwiyunga
n’ubuyobozi yerekana ko nta mukino usa n’undi ko nubwo Rayon Sports yabatsinze
muri shampiyona ariko nabo bagomba kuyisezera mu gikombe cya Heroe Cup.
Mashami
Vincent yasubiramo ibyo yakoze 2024 akuramo Rayon Sports na APR FC ?
Irushanwa rya 2024 ari naryo
riheruka kuba, ryegukanwe na Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Peter Agblevor mu gihe kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana
Yunusu.
Muri 1/2, ikipe ya Police FC yari yasezereye Rayon Sports iyitsinze kuri penaliti 3/4 nyuma y'uko amakipe yombi yari yarangije iminota y’umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ubwo Police FC yegukanaga Heroes Cup ya 2024
Kwinjira kuri iyi mikino ni
amafaranga 2000 Frw ahadatwikiriye, ibihumbi 5000 iruhande rwa VIP, ndetse
n’ibihumbu 20000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Mashami Vincent uhagaze yubitse umutwe, amaze iminsi yaratakarijwe ikizere n'ubuyobozi bwa Police FC, akaba agomba kukigarura byihuse no kongera kubemeza
Byiringiro Lague uherutse gusinyira Police FC ni umwe mu bitezweho kugarura iyi kipe mu bihe byayo
TANGA IGITECYEREZO