Umuraperi wo muri Nigeria OdumoduBlvck (Tochukwu Gbubemi Ojogwu) yagiriye inama abahanzikazi, abasaba kurinda ubuzima bwabo mu rugendo rwabo rwa muzika kuko abenshi baba bashakwa na benshi ngo babasambanye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, OdumoduBlvck yavuze ko abakobwa bagize uruhare rukomeye mu muziki, ariko bakaba bagihura n'ibibazo bitandukanye muri uwo mwuga.
OdumoduBlvck yavuze ko Tems, umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika, abona akazi kenshi muri studio ariko agomba kwambara imyenda minini kugira ngo ahangane n'ibitekerezo bibi by'abagabo bafite inyota yo kumusambanya.
Yagize ati: “Tems agomba kwambara imyenda minini muri studio kubera ko buri wese ashaka kumusambanya".
Yongeyeho kandi ko abakobwa bari muri uwo mwuga w'ubuhanzi bagomba gufata umwanya wo kwizera Imana kandi bakirinda ibishuko by'ubusambanyi kugira ngo bakomeze gukora neza no gukomera mu mwuga.
OdumoduBlvck yavuze ko abahanzi b’abakobwa bakwiye kwiyubakira ubushobozi bwabo kandi bakagumana intego yo gukorera mu buryo bw'umwuga, bubahiriza indangagaciro zabo.
Yashimangiye kandi ko abakobwa bagomba kumenya ko bafite agaciro kanini kandi ko batagomba kwemerera ibitekerezo bibi bibangamira urugendo rwabo rw'ubuhanzi.
Ntabwo yatanze urugero kuri Tems gusa, ahubwo mu magambo ye yanashyizemo Ayra Starr, umuhanzikazi nawe ufite izina rikomeye muri Nigeria.
Odumodublvck yavuze ko abenshi mu batunganyiriza indirimbo abahanzi ndetse n'ababafasha mu bya muzika nabo batoroshye, kuko akenshi iyo ari umuhanzi w'umukobwa bamutegera ku kumujyana ahantu hihariye.
Yagize ati: "Producer arakubwira ngo ngwino mu nzu yanjye dukore indirimbo turi kumwe, abakora kuri radio, ndetse n'ababafasha mu bya muzika abenshi baba bagushaka."
Uyu muhanzi waririmbye "Firegun", "Dog eat dog", yavuze ko abahanzikazi benshi bakwiye kurushaho guharanira kubaka umuco mwiza mu mwuga wabo no kumvisha abahanzikazi ko bakwiye guhatana no gukorera hamwe mu buryo bwubaka umuziki wabo.
OdumoduBlvck yagiriye inama abahanzikazi cyane cyane Tems na Ayra starr, ko buri muntu wese yifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Tems yagiriwe inama yo kuzajya ajya muri Studio yambaye yikwije, kugirango yirinde abafite imigambi yo gukorana imibonano mpuzabitsina nawe.
Ayra starr yashyizwe mumajwi na OdumoduBlvck ko yifuzwa n'abagano benshi, ko akwiye kwirinda.
TANGA IGITECYEREZO