Abahanzi batanga icyizere mu muziki gakondo, Mpano Layan ndetse na Mwafurika beretswe urukundo ubwo baririmbaga mu gitaramo cy'Ishyaka ry'Intore.
Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo bise "Indirirarugamba" cyari kibaye ku nshuro ya mbere, ndetse cyahuje abarenga ibihumbi bitatu bari bakoraniye hamwe.
Cyaranzwe n'umukino wari wubakiye ku kugaragaza neza uko 'indirirarugamba' zahataniye gutabarira Igihugu, nyuma y'uko cyari cyugarijwe n'umwanzi.
Itorero Ishyaka ry'Intore ryihariye umwanya munini, ariko ryanatanze umwanya ku bahanzi Mpano Layan na Mwafurika bagaragaza impano zabo.
Mpano Layan niwe wabanje ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ze zitandukanye. Uyu musore asanzwe abarizwa mu Itorero Inganzo Ngari.
Yitaye ku kuririmba indirimbo za gakondo zamamaye mu bihe bitandukanye, mu rwego rwo gufasha abitabiriye iki gitaramo, asoreza ku ndirimbo "Sinogenda Ntashimye".
Yavuye ku rubyiniro adasoje kuririmba indirimbo zose yari yateguye, kuko iminota yamufashe.
Charles Mwafurika ni umuhanzi Nyarwanda ukora injyana gakondo.
Muri iki gihe afashwa mu muziki na Niganze Lieven ukunda gufasha abahanzi gakondo.
Yahisemo gukoresha izina rye bwite mu buhanzi kuko rifite igisobanuro cy'umunyafurika, kandi yumva ko ari ingenzi kubiharanira.
Mwafurika afite ijwi ryihariye, rikundwa n'abakunzi b'injyana gakondo. Urugero rw'ijwi rye ushobora kurusanga mu ndirimbo ze zinyuranye. Uyu musore abarizwa mu Itorero Indashyikirwa.
Mu ntego ze, arashaka gukomeza guteza imbere umuziki gakondo no gukorana n'abandi bahanzi mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha no kuyikundisha abakunzi b'umuziki.
Yakorewe mu ngata na Mwafurika ugezweho muri iki gihe. Uyu musore yaririmbye indirimbo ye yise 'Iribagiza'" bituma mugenzi we Ruti Joel amusanga ku tubyiniro.
Ruti Joel yaririmbaga agaragaza ko yanyuzwe n'iyi ndirimbo, ndetse yagiye afatanya n'uyu musore kuyikiriza mu buryo bwiza. Iyi ndirimbo 'Iribagiza' yagiye hanze muri Nzeri 2024.
Mpano Layan ni umuhanzi Nyarwanda ukora umuziki gakondo, akaba azwi cyane mu ndirimbo "Urugo ni Urukeye", yahimbye mu rwego rwo guha icyubahiro umurage wa Rugamba Cyprien.
Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara ku rubuga rwa YouTube, aho yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki gakondo.
Mpano Layan akunze gusangiza abakunzi be ibikorwa bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nka TikTok.
Uretse ibikorwa bye bya muzika, Mpano Layan afite urubuga rwa YouTube yise "Mpano Layan", aho asangiza indirimbo ze n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi.
Mu ndirimbo ze, Mpano Layan yibanda ku gukomeza guteza imbere umuco Nyarwanda, aririmba ibihangano byubakiye ku ndangagaciro z'umuco gakondo.
Kubera ibikorwa bye by'indashyikirwa mu guteza imbere umuziki gakondo, Mpano Layan ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.
Mpano Layan wo mu Itorero Inganzo Ngari yahawe umwanya muri iki gitaramo agaragaza impano ye
Mpano aherutse gusohora indirimbo yise 'Urugo ni urukeye' yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho
Kate Bashabe yizihiwe arahaguruka afatanya n'abandi kubyina kinyarwanda
Umunyamakuru wa Radio/Tv1o, Khamissi Sango wayoboye iki gitaramo nk'umushyushyarugamba
Mwafurika ubwo yasusurutsaga abakunzi be mu gitaramo cy'Itorero Ishyaka ry'Intore
Mwafurika Charles aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Iribagiza'
ISHYAKA RY'INTORE BASHIMIYE ABANTU BOSE BABASHYIGIKIYE MURI IKI GITARAMO
Reba hano amafoto menshi yaranze iki gitaramo cy'Itorero Ishyaka ry'Intore
TANGA IGITECYEREZO