Kigali

Yasabiwe igihano cy'imyaka 3 azira gusoma ubutumwa bwa WhatsApp bw'umugabo we

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/01/2025 12:57
0


Umugore wo muri Eswatini uzwi ku izina rya Dumsile Dludlu yafunzwe by'agateganyo azira kuba yarasomye ubutumwa bwo kuri WhatsApp bw'umugabo we, Samukeliso Matse, atabanje kubiherwa uruhushya, hateganyijwe ko ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 3.



Nk’uko ikinyamakuru Times of Swaziland cyabitangaje, ibikorwa bya Dludlu bihabanye n'itegeko rya Eswatini rihana ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa n’ibyaha by'ikoranabuhanga ryo muri 2022, rikaba rihana ibyaha byo kwinjirira umuntu uwo ari we wese muri sisitemu ya mudasobwa nta burenganzira ubifitiye.

Umuyobozi mukuru w'urukiko, Fikile Nhlabatsi mu rukiko rw’ibanze rwa Mbabane, yanzuye ko Dludlu afungwa by'agateganyo. Urubanza rwe rukaba ruzasubukurwa ku ya 10 Werurwe 2025. Kugeza ubu hateganyijwe ko azakatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Dludlu yahakanye icyaha ashinjwa, ndetse avuga ko nta cyaha yumva mu kuba yarasomye ubutumwa bw'umugabo we atabifitiye uburenganzira, yanemeye ko yatutse umugabo we. Yanavuze ariko ko ibitutsi yamututse atari byo byanditswe muri raporo ya polisi, ahubwo ko babikabirije.

Raporo ivuga ko Dludlu yabwiye urukiko ati: "Naramututse, ariko ntibyari bikomeye nk'uko babikabirije muri raporo ya polisi."

Igice cya 3 cy’amategeko agenga ibyaha bikorerwa kuri interineti, rivuga ko umuntu wabigambiriye kandi nta burenganzira abifitiye bwo kwinjira mu mabanga y'undi agamije kumenya amakuru ayo ari yo yose, aba akoze icyaha, kandi agomba kukiryozwa, agahanishwa igihano cy'ihazabu y'amafaranga atarengeje ibihumbi 5 by'amafaranga ya Eswatini cyangwa igifungo kitarengeje imyaka itatu cyangwa agahanishwa byombi. ”

Umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Eswatini, Mvilawemphi, yihanangirije abaturage, anabasaba kwirinda kwinjira mu mabanga y'abandi mu buryo butemewe n’ubwo yaba ari umukunzi wawe.

Yongeyeho ko ihazabu ishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 30 bitewe n'uburemere bw'icyaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND