Kigali

Ntiyifuza ko umugabo we ahanwa nyuma yo kumukomeretsa amuziza kwambara isengeri

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/01/2025 10:38
0


Umugore wo muri Nigeria uherutse kugaragaza agahinda ke, n'ihohorerwa avuga ko umugabo we yamukubise ndetse akamukomerersa bikabije, yavuze ko aticuza kuba yarahisemo umugabo we, kandi ko atifuza ko hari ikintu kibi cyaba ku mugabo we, ngo kuko amukunda cyane.




Ku wa kane, tariki ya 23 Mutarama, Kagbaranee Imeah yasangije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook, ashyiraho amafoto na videwo ze afite ibikomere mu maso, afite amaraso ndetse yabyimbye mu isura. Avuga ko umugabo we, Livinus, yamukubise bikabije azira ko yambaye isengeri yonyine, mu gihe yari ajyanye abana ku ishuri.

Ikuru dukesha ikinyamakuru Intel Region ivuga ko muri videwo yasangije ku mbuga nkoranyambaga ze ejo kuwa 25 Mutarama 2025, yemeye ko yagize uruhare mu byamubayeho.

Yagize ati: "Nasubije amaso inyuma, nsanga ububabare bwo gusuzugura no kudakurikiza amategeko y'umugabo wanjye ari byo byatumye ankubita. Ntabwo yigeze akora ibintu nk'ibi kuva twashyingirwa, kandi nyuma y'ibyabaye, yanjyane mu bitaro bya Warri kugira ngo nsuzumwe kandi nitabweho n'abaganga. Ntangiye koroherwa.”

Yashimiye abantu bose bahangayikishijwe n'iki kibazo, n'abamweretse ko bifatanyije nawe ariko ashimangira ko afite amahoro n'umutekano kandi ko abayeho neza mu rugo rwe.

Yabishimangiye agira ati: “Ntabwo nicuza kuba narashakanye n'umugabo wanjye. Kandi ntabwo yigeze yifuza kungirira nabi,  sinshaka rero ko hagira ikibi kimubaho kubera iki kibazo ".

Yakomeje agira ati: “Ndifuza ko nta muntu n'umwe cyangwa abashinzwe umutekano ugomba kugirira nabi umugabo wanjye mwiza kubera iki kibazo. Nzahora hafi ye iteka kandi nizeye umugambi w'Imana ku muryango wacu. Nta ntungane ibaho, twese dukora amakosa."

Yavuze ko mu busanzwe yari abanye neza n'umugabo we, ndetse ko ibi ari ubwa mbere amukubise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND