RURA
Kigali

Agahinda n’ubugome bukabije mu bizagaragara muri Filime shya ‘Hidden Truth’ yiganjemo ibyamamare - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/02/2025 16:12
0


Ku wa Kabiri itariki ya 18 Gashyantare 2025 ni bwo Filime nshya ya Hidden Truth yiganjemo ibyamamare yatangiye kujya hanze, ikaba ari filime izagaragaramo agahinda n’ubugome bukabije.



Abakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda barimo Uwamahoro Antoinette uzwi ku izina rya Intare y’ingore hamwe na d’Amour ni amwe mu masura azagaragara muri filime yitwa Hidden Truth.

Agace ka mbere k'iyi filime y’uruhererekane kagiye hanze tariki ya 18 Gashyantare 2025.

Ni filime y’urukundo yiganjemo agahinda ariko kavanze n’ubugome. Inkuru yayo ivuga ku musore witwa Bright ukina akundana n’umukobwa witwa Ange.

Aba bombi baba bakundana ariko batazi ko ari abavandimwe, nyuma umusore agatera inda umukobwa. Se w’umukobwa ahita ashyiraho abantu bagomba kwica uwo musore, ibyo bintu bitaramenyekana cyane.

Uwo musore nawe arwana intambara yo gukiza amagara ye bikarangira n’ubundi atishwe.

Iyi filime yanditswe na Nkuramurage Alaphat wakoze izindi nyinshi zirimo Mbaya Series, Igikomere n’izindi.

Alaphat wari umaze igihe atagaragara muri Sinema, yavuze ko ubu yagarutse kandi agiye guha Abanyarwanda filime nziza zijyanye n’igihe.

Ati: “Ubu ntabwo abantu bazongera kumbura, umwanya wanjye munini ubu ni sinema nta kindi, icyo nabwira abantu ni ukuryoherwa n’iyi filime ubundi nkazajya mbaha n’izindi nyuma yaho.”

Iyi filime yayifatanyije na Mugwaneza Abdul mu kuyiyobora. Itambuka ku muyoboro wa Youtube witwa The Promise Tv.

Abakinnyi bakomeye muri Cinema nibo biganje muri Filime nshya ya Hidden Truth







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND