Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwatangaje amafaranga y’imisanzu mishya ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’izamuka ry’ibigenerwa abanyamuryango.
Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe
na RSSB kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka mu byagenerwaga
abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’ingoboka y’ibyago bikomoka ku kazi,
ivuga ko zigamije kongerera ubushobozi abanyamuryango mu byiciro byose.
Iri tangazo rivuga ko umunyamuryango
wahabwaga ibihumbi 20 Fw azajya agenerwa 47,710 Frw mu gihe uwahabwaga miliyoni
1 Frw, azajya yakira 1,095, 210 Frw. Ni mu gihe umusanzu wayo nawo wiyongereye,
aho amafaranga fatizo azava ku bihumbi 13 Frw agere kuri 33,710 Frw.
Hashingiwe ku byiciro
by’ibigenerwa abari mukiruhuko cy’izabukuru nk’uko biteganywa mu ngingo ya 4
y’Iteka rya Perezida, abagenerwabikorwa ba RSSB muri buri cyiciro bazahabwa
inyongera ku byo bagenerwaga, hibandwa cyane ku bafata make kurusha abandi.
RSSB yatangaje ko
amafaranga fatizo ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi yongerewe akava ku
13.000 Frw akagera ku 33.710 Frw. Ibi bivuze ko amafaranga agiye kujya atangwa
ya pansiyo yabaye 33.710 Frw, mu gihe yari asanzwe ari 13.000 Frw.
Ibyo bivuze ko
abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 47.710 Frw;
abahabwaga 50.000 Frw, bazajya bahabwa 92.710 Frw; uwahabwaga 100.000 Frw,
azajya ahabwa 155.210 Frw; uwahabwaga 500.000 Frw, azajya afata 580.000 Frw; ni
mu gihe uwahabwaga byibura 1.000.000 Frw, azajya ahabwa 1.095.210 Frw.
RSSB yasobanuye ko iri
zamuka ry’ingano y’ibigenerwa Abanyamuryango y’abari mu kiruhuko cy’ izabukuru
n’abafata ingoboka y’ ibyago bikomoka ku kazi rirareba gusa abari
abagenerwabikorwa muri ayo mashami yombi mbere y’itangazwa ry’Iteka rya
Perezida.
Iyi myanzuro ije nyuma y’uko
inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, yemeje Iteka rya
Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi,
atangwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Nubwo bimeze bityo ariko,
inzobere mu bukungu zihamya ko uyu ari umwanzuro wo kongera ubwizigame bw’umukozi
wagombaga kubanza guteguzwa abanyarwanda mbere y'igihe, ndetse aho kuzamura
umusanzu w'ubwiteganyirize hakazamurwa ibyongera ubukungu bw'Igihugu akaba
ariho hakurwa uwo musanzu aho kuwusaba abaturage.
Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr Bihira Canisius, yaragize ati: "Bavuze ko hashize imyaka 60 batazamuye umusanzu w'ubwiteganyirize, ariko urebye n'iyo myaka 60 ishize batazamuye n'umushahara.
Ntekereza ko harebwe ku mishahara y'abahembwa menshi,
ariko abaturage barabogoza. Ubu hari abantu bakora muri za kompanyi zikora
amasuku bahembwa 30,000 Frw ku kwezi, akaryamo agakodeshamo, icyo kintu
ukimubajije,…
Rwose kuzamura buriya
bwiteganyirize bw'abakozi ugakuba kabiri, umushahara ukiri wa wundi,
ugereranije abakozi barahembwa hagati y'ibihumbi 50 Frw n'ibihumbi 100 Frw. Ni
amafaranga make cyane ugereranije n'ibyo basabwa."
Mu mpera za 2024, ni bwo
RSSB yatangaje izamuka ry’umusanzu w’ubwiteganyirize ku mukozi no ku mukoresha,
ukava kuri 3% umukozi yatangaga, akajya atanga 6%, umukoresha na we bikaba uko,
yose hamwe akaba 12% avuye kuri 6%, guhera muri Mutarama 2025.
Uretse ibyo kandi, guhera
muri Mutarama 2027, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho
2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%.
Icyo gihe, RSSB yatangaje
ko izo mpinduka zabaye hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko
cy’izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije
n’izamuka ry’ibiciro biri ku isoko.
Pansiyo y’ubusaza itangwa
ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30%
by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi ariko buri
mwaka hakiyongeraho 2%.
Uwiteganyirije kandi
ashobora guhabwa pansiyo y’imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi
bw’umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga. Hari na pansiyo y’ubumuga
budafitanye isano n’akazi n’irebana n’abasizwe n’umunyamuryango mu
bwiteganyirize.
Kuri pansiyo
y’ubupfakazi, umupfakazi afata 50% by’ayo uwiteganyirije yagombaga gufata.
Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri
se na nyina afata 50%.
Uwiteganyirije iyo apfuye
nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa
n’ababyeyi bagahabwa 25% by’ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.
Uwagize ingorane zo
kudatanga imisanzu y’ubwiteganyirize kugeza ku myaka 15, nta mahirwe agira yo
guhabwa pansiyo ya buri kwezi ahubwo agira amafaranga ahabwa ingunga imwe ku yo
yari yariteganyirije ariko na yo ayahabwa ari uko agejeje ku myaka 60 y’amavuko.
Kugeza ubu, imibare ya RSSB
igaragaza ko mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 60 ari bo bahabwa pansiyo buri
kwezi.
Amafaranga ya pansiyo n'ay'ingoboka y'ibyago bikomoka ku kazi yongerewe
TANGA IGITECYEREZO