RURA
Kigali

Nigeria: Minisitiri w’uburezi yanenze Leta zafunze amashuri kubera igisibo cy’Abayisilamu

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/03/2025 19:19
0


Minisitiri w’uburezi muri Nigeria, Suwaiba Ahmad, yanenze icyemezo cya leta enye zo mu majyaruguru y’iki gihugu cyo gufunga amashuri ya Leta mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan. Izo leta ni leta ya Bauchi, Katsina, Kebbi na Kano.



Izi leta enye zikaba zari zarashyizeho itegeko ryo gufunga amashuri yose ya leta mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan, guhera ku itariki ya 1 Werurwe 2025, igikorwa Abanyanijeriya benshi bamaganiye kure cyane cyane ko akarere k’Amajyaruguru ari ko gafite umubare munini w’abana benshi batiga mu gihugu.

Inkuru dukesha ikinymakuru Ripples Nigeria ivuga ko, Minisitiri Suwaiba Ahmad, yamaganye iki cyemezo mu ijambo rye ryo ku wa gatatu i Abuja, aho yavuze ko iki cyemezo nta shingiro gifite ndetse ko nk’ibisanzwe amasomo agomba gukomeza, kuko nta n’ahandi ku isi amashuri afunze kubera igisibo cy’Abayisilamu uretse muri izi leta enye gusa. 

Yavuze kandi ko uretse no muri Nijeriya, no mu bihugu by’Abyisilamu amashuri adahagarara kubera Igisibo. Ati: "Nta shingiro bifite guhagarika amashuri kubera Ramadhan. Ndetse no mu bihugu nka Arabiya Sawudite bizwi ko ari ibihugu by'abayisilamu, ibigo by'amashuri bikomeje gukora nk’ibisanzwe muri iki gihe.”

Yashimangiye ko n’ubwo buri leta ifite uburenganzira bwo gufata ibyemezo byayo bwite ku bijyanye na gahunda y’uburezi, ariko ko Minisiteri y’Uburezi ifite ubushobozi bwo kugira ibikorwa igenzura kandi ikanagaragaza icyo itekereza kuri buri mwanzuro.

Minisitiri yavuze kandi ko minisiteri yasabye guverinoma z’izi leta enye kongera gusuzuma icyemezo zafashe cyo gufunga amashuri ya Leta mu gihe cya Ramadhan, agaragaza ko afite impungenge ko iryo hagarikwa ry’amasomo rizadindiza uburezi igihe kini bitewe no gutakaza umwanya mu gihe kingana n’ukwezi kose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND