RURA
Kigali

Yabaye umukire mu ijoro rimwe, none arasaba abandi bakire gusaranganya ubutunzi bwabo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/03/2025 15:53
0


Marie Dageville yamaze imyaka myinshi ari umuforomokazi mu bitaro byita ku barwayi barembye. Ariko ubuzima bwe bwahindutse ubwo isosiyete ya 'data cloud' y’umugabo we, Benoit Dageville, yitwa Snowflake ikora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yajyaga ku isoko ry’imari n’imigabane mu 2020.



Ako kanya bahise baba abaherwe b’akataraboneka. Ubu, Marie, watunguwe n’uko umutungo wabo wiyongereye mu ijoro rimwe, ashyize imbere gahunda yo gusaranganya ibyo batunze, asaba n’abandi bakire gukora kimwe.

Mu kiganiro yahaye Associated Press mu rugo rwe muri Silicon Valley, yavuze ko “tugomba gusaranganya ibyo dufite birenze urugero.” Yemeza ko gutanga bidakwiye gutegereza, ahubwo bikwiye gutangirwamo hakiri kare.

Ibi biganiro biza byiyongera ku rugendo rwatangiye kera, mu 1889, ubwo Andrew Carnegie yasabaga abakire gutanga umutungo wabo mu gihe bakiriho.

Mu 2010, Bill Gates, Melinda French Gates na Warren Buffett batangije Giving Pledge, basaba abaherwe ku isi yose gutanga nibura 50% by’umutungo wabo. Kugeza ubu, abantu 244 bamaze kwiyemeza iyo gahunda.

Nyamara, inzitizi ziracyahari. Piyush Tantia wo muri ideas42 avuga ko” bamwe batinda gufata icyemezo kubera imbogamizi zishingiye ku myitwarire no gufata umwanzuro. Bamwe bashaka kumenya neza aho amafaranga yabo azajya, abandi bafite impungenge z’uko bazafatwa n’imiryango cyangwa sosiyete”.

Marie Dageville avuga ko inama yagiriwe n’abandi basinye Giving Pledge, cyane cyane ku gutanga inkunga rusange, zamufashije kumva ko umuryango nyawo ari wo uzi aho amafaranga akenewe kurusha abandi . Ati, “Niba hari ababayeho kubera abandi babafashije, kuki natwe tutabikora?”

Urugero rwa MacKenzie Scott, wahoze ari umugore wa Jeff Bezos, ruragaragaza ko bishoboka gutanga byihuse kandi bigatanga umusaruro. Kuva batandukanye, Scott amaze gutanga miliyari zirenga $16 mu myaka itatu gusa 'Billionaire overnight philanthropist challenging america richest redistribute wealth'.

Jorge Pérez, umuherwe mu bwubatsi, we avuga ko impamvu adatinya gutanga ari uko asanga kugabanya ubusumbane ari uburyo bwo kubungabunga ejo hazaza h’igihugu n’ubukungu bwacyo.

We n’umugore we batangiye gutanga mu 2011, aho batanze miliyoni $40, bigatuma inzu ndangamurage y’ubugeni i Miami imwitirirwa Pérez Art Museum Miami.

Ikibazo, nk’uko Kat Rosqueta wa kaminuza ya Pennsylvania abivuga, ni uko abakire bamwe bacyitinya gutanga vuba, bakabura aho bashora neza amafaranga yabo mu buryo bubaha icyizere cy’ingaruka nziza.

Ariko icyizere kirahari. Deborah Small wa Yale University avuga ko”uko inkunga zitangwa mu buryo bugaragara, bituma abantu basobanukirwa icyo abakire bagomba gukora mu kugabanya ubusumbane. 

Ubugiraneza si igikorwa cy’umuntu umwe; ni igihango ku isi yose”. Iyi nkuru yanditswe ku bufatanye na Bill & Melinda Gates Foundation.

Dageville n'umugabo we Benoit Dageville Sosiyete yitwa Snowflake ikora mu bijyanye n'ikoranabuhangaDeborah Small wo muri kaminuza ya Yale UniversityMacKenzie Scott, wahoze ari umugore wa Jeff BezosJorge Pérez, umuherwe mu bwubatsi, we avuga ko kugabanya ubusumbane ari ukubungabunga ejo hazaza h’igihugu n’ubukungu bwacyoByatumye inzu ndangamurage y’ubugeni i Miami imwitirirwa Pérez Art Museum MiamiBill Gates, Melinda French Gates na Warren Buffett batangije Giving Pledge Ikicaro cy'umuryango wa Bill & Melinda Gates Foundation Seattle, WashingtonAbigaragambya ntibasiba kugaragaza ko abakire bo mu isi bihariye 90% by'ukungu bwose bakaba bakeneye ko hagira igikorwa ubukungu bugasaranganywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND