RURA
Kigali

RPL: APR FC yaguye miswi na Gasogi United inanirwa gusogongera umwanya wa mbere -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/03/2025 17:28
0


APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 maze inzozi zo kujya ku mwanya wa mbere zikomeza kubura kuko APR FC isigaye irushwa inora rimwe na Rayon Sports.



Kuri uyu wa gatanu itariki 14 Werurwe 2025 Ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-24. Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kugorwa no gufata umwanya wa mbere kuko yagize amanota 42 ikaba yasigaye irushwa inota rimwe na Rayon Sports.

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

90+4' Kufura yari amahirwe ya nyuma ya APR FC Cheik Djbril Ouattra ayiteye kuruhande'

90+4' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Cheik Djbril Ouattra'

90' Ruboneka yari ateye kufura nziza ariko Niyicena Clement yakiriye umupira imbere y'izamu awutera hejuru'

89' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikozwe Mugisha Joseph Rama'

87' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Rukoneka akorewe na Emery Bayisenge ariko umuzamu wa Gasogi aratabaye'

84' Gasogi United ikome impinduka maze Emery Bayisenge asimbura Axel Iradukunda'

83' Gauda Bareli atabaye ikipe ya Gasogi United nyuma yo gufata umupira yaru atewe na Kwitonda Alan Bacca'

78' APR FC ikoze impinduka maze Nshimirimana Ismail asimburwa na Kwitonda Alan Bacca'

76' Ruboneka yari azamuye umupira mwiza ariko ujya ku ruhande'

74' Niyomugabo Claude yari ahaye umupira mwiza Mamadou SY ariko awutera hejuru y'izamu'

72' Cheik Djbril ouattra yari acengacenze imbere y'izamu rya gasogi ariko abahungu ba KNC barawurenza'

69' Cheik Djibril Ouattra yari ahaye umupira mwiza Mamadou SY imbere y'izamu ariko umupira umunyura ku kirenge urarenga'

67' Cheik Djibril Ouattra yari abonye umupira ahagaze neza imbere y'izamu rya Gasogi United ariko umupira awutera hejuru y'izamu'

62' APR FC ikoze impinduka maze Denis Omedi aha umwanya Mamadou SY'

61' Ishimwe Pierre atabaye izamu rya APR FC nyuma yo gukuramo imipira ibiri ikomeye ya Gasogi United ku buryo bwari bufitwe na Alioune Mbaye na Hamis Hakim'

57' Gasogi United ikoze impinduka maze Ngarambe Sadjadi asimbura Kokoete Udo Ibiok'

55' Mugisha Gilbert yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Gasogi United ariko Rukoneka akorera amakosa umuzamu'

53' Umuzamu wa Gasogi United Dauda Bareli atabaye Gasogi nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Mugisha Gilbert'

52' Dauda Youssif yari azamuye umupira mu izamu rya Gasogi United ariko umuzamu wa gasogi Dauda Bareli umupira arawufata'

50' Mugisha Gilbert yari azamukantye umupira ariko awutera hanze'

48' Gasogi United igarukanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabuiri kuko ihererekanyije umupira iminota ine APR FC itarawukoraho'

45' Gasogi United ikoze impinduka mzae Ndikumana Danny asimbura Muderi Akbar'

45' APR FC ikoze impinduka maze Mugisha Gilbert asimbura Hakim Kiwanuka'

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Niyigena Clement abuza Ngono herve gushota mu izamu rya APR FC


Niyigena Clement yitwaye neza imbere ya ba Rutahizamu ba gasogi United

Igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa hagati ya APR FC na Gasogi United

Ba Rutahizamu ba APR FC bakomeje kugorwa no gutsinda ibitego kandi bazi neza ko Gutsinda uyu mukino APR FC irara ku mwanya wa mbere

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

44' Alioune Mbaye yari ahawe umupira mwiza na Kokoete ariko akinira nabi Yunusu wa APR FC'

43' Ikarita y'umuhondo ihawe Denis Omedi nyuma yo gukinira nabi Kokoete Udo Ibiok'

41' Udahemuka Jean de Dieu ateye kufura ya Gasogi United ariko umupira awutera hejuru y'izamu'

40' Ikarita  y'umuhondo ihawe Niyigena Clement nyuma yo gukinira nabi Ngone Herve na Kufura Ya Gasogi'

38' Hamis Hakim ateye ishoti mu izamu rya APR FC ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara'

36 Ruboneka Jean Bosco yari azamuye agapira keza Maze Cheik Djibril Ouattra atera umutwe mwiza ariko umupira ujya ku ruhande'

33' Alioune Mbaye yari arwanye na Niyigena Clement ariko umusifuzio yanga gutanga amakarita cyane ko Alioune Mbaye afite ikarita y'umuhondo'

29' Ngo herve yeri ateye umupira mwiza imbere y'izamu rya APR FC ariko umupira Ishimwe Pierre arawufata'

27' Dauda Bareli yongeye gukuramo ishoti rya Djibril Ouattra'

26' Cheik Djibril Ouattra yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Gasogi United ariko umuzamu Dauda Bareli aratabara'

23' Ikarita y'umuhondo ihawe Alioune Mbaye nyuma yo gukinira nabi Niyigena Clement'

21' Denis Omedi yari ahawe umupira mwiza na Dauda Youssif ariko ateye umupira umuzamu wa Gasogi United arawufata'

19' Nshimiyimana Ismail yari yizamukiye ariko Muguisha Joseph aramuhagarika'

17' Ikarita y'umuhondo ihawe Ngono Herve nyuma yo gukinira nabi Seidou Dauda Youssif'

16' Dauda Bareli atabaye ikipe ya Gasogi United nyuma y'umupira wari uvuye muri Koruneli ya APR FC'

14' Kufura ya Gasogi United nyuma y'ikosa rikorewe Hamis Hakim ariko Yunusu aratabara'

13' APR FC ibonye koruneli ebyiri zikurikiranya ariko ba myugariro ba Gasogi baba maso'

12' Kufura ya APR FC itewe na Ruboneka ariko abakinnye ba Gasogi bawushyira muri Koruneli

11' Ikarita y'umuhondo ihawe Hakizimana Adolphe nyuma y'ikosa rikomeye akoreye Cheik Djibril Ouattra'

9' Kufura izamuwe neza na Ngono Guy Herve ariko Kokoete Udo Ibiok ateye umupira umuzamu wa APR FC arawufata'

9' Kufura ya Gasogi United nyuma y'ikosa rikorewe Alioune Mbaye akorewe na Clement'

7' Cheik Djibril Ouattra yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Ruboneka ariko awutera hejuru y'izamu'

6' Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gasogi ariko arawurenza'

5' Mugisha Joseph Rama yari ahawe umupira mwiza na NgoGuy Herve ariko awutera hejuru y'izamu'

3' Nshimiyimana Yunusu ateretse hasi Alioune Mbaye mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi avuga ko nta cyabaye'

2' Cheik Djibril Ouattra yari yakiriye umupira ahawe na Denis Omedi ariko awukinira hanze y'umurongo warenze'

0.5' Ngono Guy Herve yari atangiye atunguira ikipe ya APR FC ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara maze Alioune Mbaye ashatse gusobyamo ba myugariro ba APR FC baratabara'

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Nshimirimana Ismail, Seidou Dauda Youssif, Ruboneka Jean Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra,

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahima Dauda Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ngono Guy Herve.

Abakinnyi ba Gasogi United bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

18:57' Amakipe abanza mu kibuga ku mpande zombi asohotse mu Rwambariro ari kumwe n'abasifuzi umukino ugiye gutangira'

18:54' Abatoza Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro'

18:54' Abasimbura Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro'

18:53' Abatoza ba APR FC basohotse mu Rwambariro'

18:53' Abasimbura ba APR FC basohotse mu rwambariro'

18:43' Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro aho noneho baza kugaruka amakipe yombi yesurana mu mukino ukomeye cyane'

18:37' Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya biyibutsa kuzamura imipira miremire bashakisha abataka, mu gihe aba Gasogi United bari kwishyushya bashota mu izamu.

18:11' Abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere n'abazamu babiri aribo Pavelh Ndzila na Ishimwe Pierre bamaze gusohoka mu rwambariro aho bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wa Gasogi United bameze neza'

18:05' Abakinnyi ba Gasogi United bamaze kugera mu kibuga ubwo bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wo kwihimura bahagaze neza'

17:57' Abafana ku makipe yombi batangiye kwinjira muri Kigali Pele Stadium abo bagiye kwihera ijisho umukino uza Guhuza APR FC na Gasogi United Saa Moya z'umugoroba'

Mbere y’uko uyu mukino uba Perezida wa Gasogi United KNC yumvikanye anenga imisifurire yaranze umukino wahuje APR FC na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro bikarangira APR FC isezereye Gasogi United.

KNC yavuze is asa naho atanga integuza kuri uyu mukino ndetse avuga ko naramuka yongeye gusifurirwa nabi hari ibyo azatangaza umukino urangiye.

Yagize ati: "Ndatanga integuza kuwa Gatanu ni mugoroba, APR FC yitegure ize ikine ariko hakongera kuba ibyabaye biteye agahinda, ibisigaye ntabwo mbitangaje nonaha nzabitangaza umukino urangiye".

Yavuze ko niba Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ridashoboye gutanga ubutabera umupira w'u Rwanda nta hantu wazagera ndetse anihanangiriza umusifuzi Nizeyimana Is'aq umaze kumusifurira nabi inshuro 3 zirimo n'iheruka asezererwa na APR FC mu mukino wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Yagize ati "Uyu munsi wa none ndagirango mbwire abantu babiri, ndabwira abantu bo muri FERWAFA niba mudashoboye gutanga ubutabera ntekereza ko ibyo ubwabyo uwo mupira nta hantu tuzagera nta n'icyo tuzageraho.  

Nk'ubu ngubu ndakubwiza ukuri pe imbere y’Imana isumba byose iyi si inshuro ya 3 Is'aq adusifurira nabi rero mu kuri kw'Imana ntabwo njya ntegeka imisifurire ariko Is'aq ndakwihanangirije imbere y’Imana isumba byose, nibamuduha nzakwereka ikizaba. Ntabwo nzarega umusifuzi kuko uwo urega niwo uregera".

KNC yavuze ko APR FC igomba kubatsinda kuko ifitiye ubushobozi cyangwa bo bakayitsinda kuko babiruhiye ndetse anizeza abantu kuzabona umupira mwiza.

Yagize ati: "Reka mbabwire rero ntitugiye gukina na APR FC muzabikore nibwo muzabona y'uko nta magambo menshi mvuze ibikorwa bizivugira. APR FC izadutsinde kuko igomba kudutsinda cyangwa tuyitsinde kuko twabiruhiye. 

“Ni ikipe ifite ubushobozi buditsinda natwe dufite ubushobozi buyitsinda rero ntabwo dukeneye uza kudobya umupira.

Ku wa Gatatu itariki 10 Werurwe 2025 Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yateguje kwihorera imbere ya APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru gitegura uyu mukino, avuga ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n'umusifuzi.

Yagize ati: "Tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe igukuye mu irushanwa utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije".

Yakomeje agira ati: "Nimunyemerere rero kuri uyu mukino abaza baze cyangwa barorere. Ikidushimishije ni kimwe ni uko tugiye kubona ukwihorera, dutsindwe wenda APR FC yabikoreye tujye tuvuga ngo ahwi wenda wa mujinya ushire cyangwa se tuyikubite dutahe twishimye".

Ikipe ya Gasogi United nibasha gutsinda uyu mukino nk’uko yabisezeranyie abakunzi bayo, iraba yishe inyoni ebyiri kuko iraba ibonye amanota atatu ndetse ibe yihimuye kuri APR FC yayisezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo itemera ndetse inabone amanota atatu.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Gasogi United biratuma igira amanota 28 igume guhangana no gusoreza mu myanya myiza ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe ya APR FC nayo irasabwa gutsinda uyu mukino cyane ko iwutsinze yahita igira amanota 44 ikarara ku mwanya wa mbere mu gihe haba hagitegerejwe ikizava mu mukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzakinwa ku munsi w’ejo.

Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium baje mu mukino wo kwihorera kuri APR FC

Uko abakinnyi ba APR FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ukomeye wa Gasogi United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND