Kigali

Ni nko guca inkoni izagusindagiza mu busaza- Uwababyeyi ku munsi avuga igisigo imbere ya Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2025 15:51
0


Tariki ya 19 Mutarama 2025, yabaye idasanzwe mu rugendo rw’umusizi Uwababyeyi Viviane kuko yongeye kugira amahirwe yo kuvuga umuvugo imbere ya Perezida Paul Kagame - Wabaye uw’urwibutso rudasaza muri we, ndetse yiyumvisemo ko yateye ishema umuryango we n’abanyarwandakazi muri rusange.



Ni igisigo yise ‘u Rwanda rwambaye Imana’ yavugiye muri Serena Hotel imbere y’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu n’abandi bari bahuriye mu masengesho yo gushima Imana yarinze u Rwanda mu 2024, no kuyisaba kuzabana nabo muri uyu mwaka mushya.

Wari umunsi udasanzwe kuri Uwababyeyi Viviane usanzwe ari umusizi ubarizwa mu itsinda rizwi nka ‘Ibyanzu’ ryashinzwe n’umusizi Rumaga Junior.

Uwababyeyi yivuga nk'umwana w'umukobwa ukuze ku kigero gihagije kandi w'umusizi. Ni umunyarwandakazi wemera kandi akubaha Imana, urangwa n'indagagaciro za Gikristu, ndetse n'indangagaciro nyarwanda. 

Uyu mukobwa ari mu bitabiriye amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi, ari na ho yahuriye na Rumaga wari uri mu bagize Akanama Nkemurampaka. Yasobanuye ko gukorana na Rumaga amwigisha ibijyanye no gusiga, ari na byo byagejeje mu kuba n'uyu munsi bakorana binyuze mu itsinda 'Ibyanzu'.

Uwababyeyi avuga ko amezi atatu yabanje babanje kwitoza no kwimenyereza mbere y'uko batangira kugaragara imbere y'abantu binyuze mu bitaramo binyuranye. Ni amezi kandi avuga ko yaranzwe no kwimurika no "gukora ibikorwa byinshi n'ibindi tubahishiye." 

Uyu mukobwa yatwaye ibihembo byinshi ku rwego rw'Igihugu binyuze mu marushanwa y'umuco ndetse n'ay'urubyiruko. Yanatwaye ibihembo mu bigo by'amashuri. Yigeze no kuvuga umuvugo ku rwego rw'Igihugu, kandi ntibwari ubwa mbere yari avuze umuvugo imbere y'Umukuru w'Igihugu.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, ati "Bishatse kuvuga ko ubwo bushobozi bwo kuba nahagarara imbere y'abantu ngira icyo mbabwira nari mbufite."

Yavuze ko kubasha kuvugira umuvugo imbere y'Umukuru w'Igihugu, ahanini byanaturutse ku buryo umuryango we wamushyigikiye kuva afite imyaka 10 y'amavuko "kugeza uyu munsi ndi umukobwa Abanyarwanda bareba."

Uwababyeyi yavuze ko "byari ishema" ku muryango we "Kubona umwana w'umukobwa ahagarara avuga ibikwiye, atanga umusanzu ku gihugu, ni ibintu byo kwishimira. Nta mubyeyi wabirwanya ibyo ng'ibyo. Birashoboka ko hari uwabirwanya, ariko abanjye barambwira bati tera imbere mukobwa mwiza."

Ni gute yateguye kiriya gisigo?

Yavuze ko byamufashe igihe kitari 'gihagije ategura igisibo "u Rwanda rwambaye Imana". Kandi avuga ko yagiteguye nyuma y'uko ahamagawe, asabwa kwitegura kuzavuga kiriya gisigo.

Uyu mukobwa yavuze ko byamusabye guhura igihe kinini na Muheto Gad wamucurangiye kugira ngo azabashe kwitwara neza imbere y'abayobozi bakuru b'Igihugu.

Uwababyeyi asobanura uriya munsi nk'amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, n'uburyo butangaje Imana yanyujijemo inzira ze. Anarenzaho ko igihe cyose yari afite yagombaga kugikoresha neza, kuko bimeze nko gutegura amasaziro ye.

Ati "Kuko uba ubona ari amahirwe akomeye ubona. Ni uburyo butangaje guhagarara imbere y'Umukuru w'Igihugu na Madamu atari nabo ubwira gusa, ahubwo uri kubwira igihugu cyose. Uwo mwanya n'ubwo waba iminota itanu uba ugomba kuwubyaza umusaruro. Kuko ni nko guca inkoni izagusindagiza mu busaza."

Muheto Gad wacurangiye Uwababyeyi Viviane yavuze ko bwari ubwa mbere abonye Perezida Paul Kagame, kuko ahandi bagiye bahurira bitakunze. Yavuze ko kiriya gihe cyabaye icyidasanzwe kuri we, kandi byamuhaye ubumenyi buzamuherekeza mu rugendo rwe rwo w'ubusizi.

Uwababyeyi Viviane yavuze ko uriya munsi yatahanye ishimwe rikomeye ku mutima we, kuko kuba ari we watoranyijwe, bitavuze ko ahiga abandi basizi mu Rwanda.

Ati: "Ni ibyishimo! Ibyishimo biragusaba, ukumva wuzuye amashimwe. Ukumva nta kindi kintu baguca, kuko muri iki gihugu harimo abasizi benshi b'abahanga bashoboye. Ariko kumva Viviane ari we uwo munsi wagize ayo mahirwe, ni ibintu byo kwishimira."

Uwababyeyi Viviane yatangaje ko yanyuzwe no kongera gutaramira imbere ya Perezida Paul Kagame 

Uwababyeyi yavuze ko yakoresheje igihe cye neza kuko yazirikanaga ko ari uguca inkoni izamusindagiza mu busaza bwe 

Uwababyeyi Viviane yegukanye ibikombe bitandukanye ku rwego rw’Igihugu abicyesha inganzo ye 

Umusizi Junior Rumaga yari mu masengesho yo gushima Imana, yitegereza uburyo Uwababyeyi Viviane yatoje akoresha inganzo ye 

Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiraga amasengesho yo gushima Imana, yabaye tariki 19 Mutarama 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRAYE NA UWABABYEYI VIVIANE



VIDEO: Director Melvin-Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND