Kigali

Elie Bahati na Favor wiyambajwe na Meddy na The Ben mu baramyi 5 bo kwitegaho ibitangaza mu 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/01/2025 16:43
0


Uwavuga ko igicumbi cy'umuziki wa Gospel ya Afrika gikomeje kwimukira mu Rwanda ntiyaba agiye kure y'ukuri. Ibihamya birahari ndetse bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi nk'uko n'impano zihambaye zikomeza kwiyongera.



Ibi biruzuzanya n'ubuhanuzi bwa Aime Uwimana mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka" aho yaririmbye ko "abo ku mpera z'isi bose babonye agakiza kacu bati koko u Rwanda rufite Imana. Banyarwanda mwese muhaguruke turirimbe dore Uwiteka aje atugana".

U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bintu byinshi muri Afrika no ku Isi. Umuziki ni wo usa nk'aho wari ukiri inyuma ariko kuri ubu biri guhindura isura. By'umwihariko umuziki wa Gospel, mu myaka yashize wari inyuma mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba ariko magingo aya urayoboye.

Umuziki wa Gospel mu Rwanda wamaze guca ku wo muri Kenya wamaze igihe kinini uyoboye, nawo ukaba wari wasimbuye uwa Uganda mu gihe cya ba Judith Babirye. Ubu ntiwatinya kuvuga ko u Rwanda ari rwo ruza ku isonga mu Karere mu muziki wo kuramya Imana. 

Abaramyi bo mu Rwanda, iyo bageze muri Uganda, Tanzania, Burundi na Kenya, bahakorera ibitangaza kubera igikundiro bahafite. Bacye bamaze gutaramira muri ibi bihugu, bakiriwe nk'Abami. 

Muri abo twavugamo Prosper Nkomezi i Burundi, Israel Mbonyi i Burundi, Kenya na Tanzania, Chryso Ndasingwa i Burundi ndetse na Theo Bosebabirea i Burundi na Uganda. Ariko bakwiye no gutekereza mu bindi bihugu.

Ibijyanye n'uko umuziki nyarwada wa Gospel uyoboye mu Karere, ubibonera kandi mu bitaramo n'indirimbo z'abaramyi bakunzwe cyane barangajwe imbere na Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Ambassadors of Christ, Bosco Nshuti, James na Daniella, Tonzi, Vestine na Dorcas, Papi Clever na Shalom Choir.

Kugeza ubu hari abandi baramyi b’abahanga u Rwanda rwungutse ndetse bakomeje kwigaragaza neza mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. No muri uyu mwaka, bitezweho guca agahigo ko gukundwa bitangaje mu Rwanda no muri Afrika ukurikije umuvuduko bafite ukongeraho n'ubuhaga buhanitse mu miririmbire yabo.

Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye abaramyi 5 ukwiye kwitegaho ibitangaza muri uyu mwaka wa 5 bitewe n'icyizere bakomeje gutanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

1.     Rene & Tracy

">

René Patrick na Tracy Agasaro, ni umuryango w’umugore n’umugabo ariko banaherutse kwiyemeza gukorana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda.

Muri Nzeri 2023, ni bwo René Patrick yari yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, usanzwe ari umunyamakuru wa RBA kuri televiziyo yayo ya kabiri izwi nka KC2.


Aba bombi bari basanzwe baririmbana mu bitaramo bitandukanye ariko bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo, muri Nzeri 2023 basohoye iyitwa “Jehovah’’ iba iya mbere bari bahuriyemo, irakundwa bikomeye ndetse kugeza ubu ni yo itumye izina ryabo ryambuka umupaka.

Uyu munsi, Rene na Tracy bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo 'Jehovah' bahereyeho, 'Niryubahwe,' ndetse n'iyo baheruka gushyira hanze bise 'Imirimo yawe (irivugira).'

2.     Sharon Gatete

">

Sharon Gatete ni umunyempano bidashidikanwaho kandi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yarahuye ubumenyi ku Nyundo ndetse akaba yarakujijwe n'amata y'Umwuka adafunguye dore ko avuka mu muryango w'Abatambyi.

Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka ariko wagutse cyane mu mpano no mu buhanga mu kuririmba, avuga ko abizi neza ko Imana yamuhamagaye ikamuha impano z'umuziki kugira ngo azikoreshe ayikorera. Yongeyeho ko yamuhaye urukundo rw'umuziki kandi "inyobora kuwiga kugira ngo nzawukore mu buryo butandukanye".


Kuba akora umuziki yaranawize muri Kaminuza, yavuze ko mu mboni ze ari ukugira ngo azaheze inguni zose mu guhesha izina ry'Imana icyubahiro. Yongeyeho ko ari "ubuntu buhebuje kuba ari njye yahitiyemo ikintu gikomeye nk'icyo noroheje cyane".

Sharon Gatete avuga ko mu myaka icumi iri imbere yibona "ari umunyarwandakazi w'umunyamuziki ku rwego mpuzamahanga, kandi ufite benshi cyane cyane abana n'abagore bavurwa n'ibyo Imana yamushyizemo, uteye Ishema Imana, igihugu cye ndetse n'umuryango we".

Amaze igihe kirenga ikinyacumi akorera Imana mu muziki ariko mu matsinda nka Kingdom of God Ministry yajyanywemo na mubyara we, ndetse no muri Urugero Music Academy yajyanywemo n'amarushanwa yabo yatsinze, akaba ari aho 2 yagiye amenyekanira cyane. Yifuza gukomeza amashuri y'umuziki kugera ku rwego rw'Impamyabushobozi y'Ikirenga (PhD).

3.     Richard Zebedayo

">

Mahirwe Richard ukoresha amazina ya Richard Zebedayo yatangiye umwuga wo kuririmba ku giti cye indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu 2021. Avuga ko afatira icyitegerezo kuri Israel Mbonyi uri mu bahanzi bari ku ruhembe mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere. 


Ni umwe mu bakomoka kuri Zebedayo, barimo n’abafite amazina azwi muri gospel nyarwanda nka mushiki we bafitanye n’indirimbo, Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo]. Kuva atangiye kugeza ubu afite indirimbo ze ndetse n’iz’abandi bahanzi yagiye asubiramo. Ni umuhanzi wo kwitega cyane mu mwaka wa 2025.

4.     Favor


Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Favor, wari umaze igihe atumvikana mu muziki, awugarukanyemo imbaraga nyinshi aho aherutse gushyira hanze indirimbo ebyiri nshya z'amajwi ziri mu rurimi rw'Igiswahili "Nimeokoka" na "Shikilia" akanateguza amashusho yazo.


Uwikuzo Genevieve ari we Favour wize umuziki ku Nyundo, ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bakoreye ibitaramo mu Rwanda. Bamwe mu bo yafashije ku rubyiniro harimo The Ben, Meddy, Mani Martin n'abandi benshi bagiye bitabaza abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo kugira ngo babafashe ku rubyiniro. Ijwi rye ryiza riri mu bituma abahanzi banyuranye bamwiyambaza.


Usibye gufasha abahanzi mu bitaramo binyuranye, Favor ni n'umuhanzikazi ku giti cye aho azwi cyane mu ndirimbo 'Inzira zawe' ndetse ijwi rye rinumvikana mu nyikirizo (Chorus) y'indirimbo ya Diplomate yitwa 'Indebakure' yakuzwe n'abatari bacye. 

5.     Elie Bahati


Umuramyi Elie Bahati ari mu banyempano beza bakwiye kwitegwaho ibidasanzwe muri uyu mwaka mushya wa 2025. Akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Nzakomeza Nkwizere,’ ‘Niseme Nini Baba,’ ‘Uko Ngusabira’ yafatanyije na Fabrice Intare Batinya n’izindi.

Bahati yatangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2019, ahereye ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Aho hera,’ yo mu Gitabo cy’Indirimbo yabanje kuririmbwa na Korali Kinyinya yo muri ADEPR.

Avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana aho yinjiye muri korali y’abana mu rusengero yasengeragamo mu Itorero rya ADEPR. Nyuma yaje kwinjira muri Korali Bethfage ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.


Impano ye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari akayashyira kuri Instagram. Nyuma yo kubona uko amashusho y’indirimbo z’abandi asubiramo yakirwa Bahati yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND