Kigali

Ariana Grande yishimiye gutoranywa bwa mbere mu bahataniye ibihembo bya Oscars

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:24/01/2025 16:54
0


Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi, Ariana Grande, yasangije abafana imbamutima ze ku bwo kubona 'nominations' ku nshuro ya mbere mu bihembo bya Oscars bifatwa nk'ibya mbere ku Isi mu bitangwa mu ruganda wa sinema.



Ariana Grande, umuhanzikazi w’icyamamare yagaragaje ibyishimo bye nyuma yo gutoranywa ku nshuro ya mbere mu bihembo bya Oscars bigiye ku nshuro ya 97. Yavuze ko kumenyekana muri iryo rushanwa ari ibintu by’umwihariko kuko ari mu bahanzi bahoze babyifuza.

Ati: "Biranshimishije kubona umurimo wanjye wemewe. Ni impano nziza cyane mu buzima bwanjye, kuba nshobora gukora ibi". Ariana yongeyeho ko kubona akazi ke gashimirwa n’abantu benshi ari ikintu kimushimisha cyane. Yemeza ko gutoranywa mu bahatanira iki gihembo byamubereye iby’agaciro.

Kuba ubuhanzi bwe bukomeje kugira igikundiro, Ariana Grande avuga ko ari impamvu yo gushima Imana. Yavuze ko kuba yakomeje gukora ibi byamugize umuntu uhamye, ndetse ari impano atigeze atekereza kubona.

Ariana Grande yagaragaye muri filime yitwa "Wicked", yatoranyijwe mu guhatanira ibihembo bigera ku icumi. Iyi filime ikaba ari yo yatumye agaragara mu bahataniye ibi bihembo.

Ariana Grande yabonye 'Nominations' bwa mbere mu bihembo bya Oscars






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND