Sudani y’Epfo yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu gihe kigeze ku minsi 90 ingana n’amezi atatu, nyuma y’imyigaragambyo yatewe n’amashusho y’ubwicanyi yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga. Aya mashusho agaragaza ubwicanyi bukomeye mu gace ka El Gezira muri Sudani, yatumye habaho imyigaragambyo ikomeye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Reurers ivuga ko imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize yateje urupfu rw’Abanyasudani barenga 16. Abigaragambyaga, cyane cyane urubyiruko, bibanze mu murwa mukuru Juba hamwe n’indi mijyi, batwika amazu, basahura amaduka ndetse banangiza imitungo y’abaturage n’ibikorwa remezo.
Ibi bikorwa by’urugomo byatewe n’uko abantu benshi bakekega ko ingabo za Sudani n’ibigo byazo byagiranye uruhare mu bwicanyi bwabereye muri El Gezira, babikoze mu rwego rwo kwihorera.
Mu rwego rwo kugabanya ibyo bibazo, Ikigo cy’Itumanaho cya Sudani y’Epfo (NCA) cyahaye amabwiriza abatanga serivisi z’itumanaho, ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, abasaba guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, zirimo Facebook na TikTok, mu gihe kigeze ku minsi 90. Guverinoma ya Sudani y’Epfo irashaka kugabanya ikwirakwizwa ry’ayo mashusho mabi yagize uruhare mu guteza imyigaragambyo.
Napoleon Adok, Umuyobozi Mukuru wa NCA, yasobanuye ko kuba imbuga nkoranyambaga zabujijwe ari igisubizo gikomeye ku bibazo by’imyigaragambyo yo muri Sudani, ndetse n’uruhare imbuga nkoranyambaga zagize mu gukwirakwiza amakuru, nk’uko byatangajwe na ReutersAdok yanditse mu ibaruwa yoherejwe mu bigo bitanga serivisi za internet n'itumanaho.
Ati: "Ibi byatewe n’ibibazo bitoroshye byabaye muri Sudani, byatejwe n’ingaruka z’urugomo rudasanzwe rwasakaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga,"
Kubuzwa gukoresha internet n’imbuga nkoranyambaga byateje impungenge ku bahanzi n’abakora ibijyanye n’ibikorwa by’imyidagaduro. Isaac Anthony Lumori, uzwi nka Mc Lumoex, umuhanzi ukomeye ndetse uzwi cyane mu rwenya muri Sudani y’Epfo, yagaragaje agahinda ku kuba imbuga nkoranyambaga zafunzwe.
Yagizer ati: "Ingaruka ni nini cyane kuko nk’umuhanzi, nkenera cyane imbuga nkoranyambaga, icyo dusaba ubuyobozi ni ugushaka uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo."
Nubwo hakiri impungenge z’uko ibibazo by’urugomo bishobora gukomeza, benshi bakomeje kwibaza icyakorwa kugira ngo habeho igisubizo kirambye mu gukemura ibyo bibazo ndetse n’uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa, ariko zidahungabayije umutekano.
TANGA IGITECYEREZO