Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Imwe muri izi ndirimbo,
ni iyitwa ‘Bébé’ y’umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki
nka Kevin Kade yiyambajemo Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba
muri Tanzania.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse
gusohora amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba mu rwego rwo gushimangira
ko hari imishinga bari gukorana. Kevin Kade, asobanura iyi ndirimbo
nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’umunyabigwi mu
muziki.
Kevin Kade ari mu muziki kuva mu 2019, ndetse shene
ye ya Youtube igaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 10 byiyongeraho iyi
nshya yashyize ahagaragara, byagiye hanze kuva ku wa 30 Ukuboza 2019, aho
bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 20.
Ni mu gihe uyu muyoboro we yawandikishije muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 200. Mu gihe
cy'imyaka isatira itandatu ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yagaragaye mu
bitaramo byabereye hirya no hino mu gihugu.
Ndetse yabashije gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa
Dubai abifashishijwe na Sosiyete Agakoni ya Batman, muri Uganda n'ahandi.
Imbere mu gihugu, yabonye ibiraka byo kuririmba mu birori byateguwe n'ibigo
binyuranye, anaririmba mu birori bya Sherrie Silver Foundation.
Ni umwe mu bahanzi bafashije The Ben gutaramira
abarenga 9600 bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo "The New Year
Groove" cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.
Muri iyi myaka yose, bigaragara ko nta gitaramo cye
bwite yigeze akora, bivuze ko icyo ari gutegura muri Gashyantare 2025 ari
icya mbere azaba yiteguriye.
Uyu musore muri iki gihe yumvikana mu
bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sikosa' yakoranye na Element na
The Ben, 'Munda', 'Amayoga' yakoranye na Kozze, 'Umuana' n'izindi.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wakoranye na Kevin Kade,
yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba
n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond
kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere
k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya
Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri
sosiyete yise ‘Crown Media Group’.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje,
Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy
yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka
Chaka na Macmuga.
Mu bandi bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, harimo
Bruce Melodie ukomeje gusohora gake gake indirimbo ziri kuri Album ye yise ‘Colorful
Generation,’ Nel Ngabo wahuje imbaraga n’umuhanzikazi mushya witwa Zuba Ray
babana muri Kina Music, Muyango, Tonzi, Aime Uwimana, n’abandi.
Dore indirimbo 10 nshya
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya gatatu cya
Mutarama 2025:
1. Bébé - Kevin Kade & Alikiba
2.
Rosa – Bruce Melodie
3.
Everyday – Zuba Ray ft Nel Ngabo
4.
Ndacyari ku birenge – Aime Uwimana
5.
Nimeonja - Tonzi
6.
Nuko ateye – The Nature ft Fela Music
7.
Iyo – Aobeats ft Yee Fanta
8.
Ni Wowe – Muyango
9.
Nuzuye amashimwe – Bahati Makaca ft Manzi
Muzik
10.
Low Key – Bright
11.
Mutima – Icenova
12.
Akira Amashimwe – Akaliza Shimwa Gaella
13.
Yesu yarazutse – N Fiston
14. Waratwibutse - Hyguette & Cynthia
15. Urizerwa – Injili Bora Choir
TANGA IGITECYEREZO