Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko nubwo hishimirwa intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwerekana ubushobozi abagore bafite mu gihe bahawe amahirwe yo kuyobora, bagihura n'imbogamizi ndetse rimwe na rimwe zibazitira zikababuza guhabwa inshingano.
Ni ibyo yagarutseho ku wa
23 Mutarama 2025, mu mwiherero w’abagize Umuryango w’Aba-Guides ku Isi (WAGGGS)
ufatanyije n’Umuryango w’Aba-Guides mu Rwanda bateraniye i Kigali.
Umwaka ushize, ni bwo u Rwanda
rwaje ku mwanya wa mbere mu guteza imbere abagore mu nzego zifata ibyemezo, mu
gihe ababarizwaga mu Nteko Ishinga Amategeko bari bageze kuri 63.75%.
Cuba ni yo igwa mu ntege
u Rwanda mu kugira abadepite b’abagore benshi. Mu badepite 470 ifite, abagera
kuri 262 ni abagore, bangana na 55.7%. Iki gihugu gikurikirwa na Nicaragua
ifite abadepite 91 abagore bakaba 49 bangana na 53.8%.
Ibindi bihugu biri mu bya
mbere bifite abadepite benshi b’abagore birimo Andorra, Mexique na
Nouvelle-Zélande na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifite 50%.
Minisitiri Uwimana
yagaragaje ko nubwo u Rwanda ruri ku isonga mu guha abagore n’abakobwa
uburenganzira n’inshingano zo kuyobora, Afurika ifite 60% by’urubyiruko ruri
munsi y’imyaka 25 ariko abakobwa bari muri icyo kigero bagihura n’imbogamizi mu
kubona imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
Yongeyeho ko hagikenewe
kongerera ubushobozi urubyiruko rw’abakobwa rukitabira kuyobora no kujya mu
myanya ifata ibyemezo.
Ati: “Mu gihe twishimira ibyo twagezeho, haracyari imbogamizi. Afurika ifite umubare munini w’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, gusa abakobwa bari muri icyo kigero baracyahura n’imbogamizi zibabuza kuba abayobozi, ni ibintu bikenewe gushyirwamo imbaraga kugira izo mbogamizi ziveho.”
Minisitiri Uwimana kandi yavuze ko guha abagore n’abakobwa ubuyobozi bikwiye kuva muri politiki bikajya mu bikorwa kuko bifite akamaro.
Ati: “Guteza imbere
abagore n’abakobwa binyuze mu gusangira ubuyobozi hagati y’abantu bakuru
n’urubyiruko, ntabwo ari politiki nziza gusa ahubwo ni ingenzi.”
Kugeza ubu uretse mu
Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abagore bihariye umwanya munini no mu nzego
zisanzwe z’ubuyobozi, ndetse ni ngombwa ko abagore bagomba kwiharira 30%
by’abayoboye urwego runaka mu gushimangira ihame ry’uburinganire.
Ni mu gihe bamwe mu bagore
babashije kugera mu nzego z’ubuyobozi basanga kuba umugore yarahawe umwanya
ukomeye ari umusanzu ukomeye utuma umuntu agira uruhare mu guharanira ubumwe
bwa Afurika.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee yavuze ko guha abagore n'abakobwa ubuyobozi bikwiye kuva muri politiki bigashyirwa mu bikorwa
TANGA IGITECYEREZO