Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagaragarijwe ko kutabonera ku gihe ibimenyetso birimo n’ibya gihanga ari kimwe mu bitinza ubutabera buba bukenewe n’abahohotewe barimo n’abangavu.
Byabitangarijwe kuri uyu wa Kane ubwo bakiraga Umushinjacyaha Mukuru Angelique Habyarimana n’Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.
Ibi biganiro byibanze ku byagaragajwe muri Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024. Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe ariko ababikoze ntibakurikiranwe, ni kimwe mu byagarutsweho.
Mu bangavu 500 batewe inda babajijwe ngo abagera ku 190 bonyine ni bo bahawe ubutabera. Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, bagaragaje ko hakiri icyuho mu butabera.
Kuri iki cyaha kandi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko hakirimo n’ikibazo cy’indishyi zidatangwa uko bikwiye kandi ziba zagenwe n’inkiko.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yasobanuye ko uru rwego ntako rutagira mu gukurikirana abahohoteye abangavu ariko bakagorwa n'imiryango ifata ibiba byakozwe nk'ibintu bisanzwe kandi nyamara biba bigize icyaha.
Gusa ku rundi ruhande, raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu inenga kuba amadosiye y'ibyaha bimwe na bimwe birimo n'icy'ihohotera ashyikirizwa Ubushinjacyaha ariko ntakurikiranwe uko bikwiye.
Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yasobanuye ko uru rwego rugorwa no kubona ibimenyesto bya gihanga bishimangira ko uregwa koko aba yaragize uruhare mu gukora icyaha.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure 57,1% baziterwa n'abo basanzwe ari inshuti, mu gihe 7% baziterwa n'abaturanyi babo naho 2% bakaziterwa n'abo bafitanye isano.
Imibare yerekana ko 70% by'ababyeyi bapfa babyara ndetse n'abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y'imyaka 20 ndetse na 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.
Src: RBA
TANGA IGITECYEREZO