U Rwanda rwambaye Imana ni igisigo cyuje ubuhanga cyahimbwe na Uwababyeyi Viviane, cyiganjemo amagambo meza, ashimira Imana ku bw'imirimo itangaje yakoreye u Rwanda n'abanyarwanda.
Tariki 19 Mutarama 2025 muri Kigali Serena Hotel habereye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira igihugu azwi nka "National Prayer Breakfash".
Ni ku nshuro yayo ya 30 aya masengesho abaye, akaba yaritabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Umusizikazi Uwababyeyi Viviane yahimbye igisigo cyitwa "U Rwanda Rwambaye Imana", cyasigiwe muri aya masengesho yo gusabira igihugu cy'u Rwanda yateguwe n’Umuryango "Rwanda Leaders Fellowship".
"U Rwanda Rwambaye Imana" ni igisigo cyahimbwe mu rwego rwo gushimira Imana ku byo u Rwanda rwagezeho, by’umwihariko mu bikorwa by’iterambere, umutekano, n’ubwiyunge.
Yamuritse iki gisigo muri iki gikorwa cy'amasengesho kiri mu birori bikomeye mu Rwanda, kikaba kiba buri mwaka mu gukomeza gusabira igihugu amahoro, iterambere n’imigisha.
Aterura agira ati: "Twakumvaga mu mateka, tukagutekereza nk'utaha kure, aho utahiye muri twe ugatura ukaturinda umwaku twatewe na wa mwaka, turi aha Murinzi tugushima uyu mwaka n'indi igihumbi y'ahahise hacu cyane iyo dukebutse mu myaka 30 ishize [..]".
Umusizikazi Uwababyeyi Viviane mu masengesho yo gusabira igihugu
Igisigo "U Rwanda Rwambaye Imana" cyasigiwe imbere ya Perezida Kagame n'umufasha we Madamu Jeanette Kagame n'abandi bayobozi mu nzego za Leta, Abanyamadini n'Abikorera
TANGA IGITECYEREZO