Mu gihe Donald Trump watorewe kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, yitegura ibirori by'irahira rye ku wa Mbere tariki 20 Mutarama2025, umunyabugeni w'umu-Ohio yagaragaje ikibumbano cya Bronze kingana na metero zisaga 5 z'uburebure, kigaragaza Trump azamuye igifunsi hejuru.
Iki kibumbano, cyise "The Patriot Statue of Donald J. Trump," cyatekerejwe n'itsinda ry'abashoramari bakomeye muri crypto-mari, nk'ikimenyetso cy'icyizere bafitiye Trump n'ishyaka ry'Abarepubulikani, bizeye ko kuri manda ye azashigikira inganda za crypto.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko iki kibumbano cyakozwe na Alan Cottrill, kikaba kigaragaza ibyabaye kuri Trump ku itariki ya 13 Nyakanga 2024, ubwo yarokokaga igitero cy'ubwicanyi mu mujyi wa Butler, Pennsylvania, ifoto yafashwe Trump ari kuva amaraso ku gutwi kw'iburyo ndetse azamuye igifunsi cye hejuru.
Iki kibumbano cyishimiwe na benshii mu bakunzi ba Trump, ndetse gifite agaciro kangana na miliyoni 1 y'amadolari, cyashizwe ahabona ku mugoroba w'ejo hashize mu nyubako ya Capital One Arena muri Washington D.C., mbere y'irahira rya Perezida. Nyuma yo kumurikwa ku mugaragaro, kizagenda kimurikwa ahantu hatandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nyuma kujyinwe nk'ikimenyetso cy'amateka mu gisa nk'inzu ndangameteka ya Trump izashyirwamo mu gihe kiri imbere.
"Twishimiye cyane iki kibumbano. Cyabumbwe neza nk'uko twabiteganyaga kandi kirahura neza n'umuntu cyagenewe," ibi byavuzwe n'itsinda rya crypto Patriot Token mu butumwa basangije ku rukuta rwabo rwa X.
Brock Pierce, umushoramari wa crypto-billionaire umwe mu batekereje gukora iki gishushanyo, yatangaje ko abyishimiye, avuga ati, "Abantu bazajya bakora ingendo z'amateka baje kureba iki kibumbano. Trump afite abakunzi benshi ku buryo nta muyobozi wigeze ubagira mu gihe gishize."
Cottrill, uzwi cyane kubera ikibumbano yigeze gukora cya Thomas Edison kimaze igihe kirekire ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuva mu 2016, yongeye gukora ikibumbano kizamurikwa imbere y'amaso ya benshi, kikaba ikimenyetso cy'icyubahiro kuri Donald Trump. "The Patriot Statue" igaragaza ikimenyetso cy'umwanya ukomeye Trump afite ndetse n'ibyo yitezweho ku buyobozi bwe.
TANGA IGITECYEREZO