Kigali

Barack Obama yifurije isabukuru nziza umugore we, yamaganira kure ibya gatanya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/01/2025 14:57
0


Ibihuha by’uko urugo rwa Barack Obama na Michelle Obama bamaranye imyaka irenga 30 rushobora kuba rufite ibibazo, byatangiye gukwirakwira nyuma y'uko abakunzi babo babonye ko Michelle amaze igihe atagaragara ari kumwe na Barack mu bikorwa rusange.



Barack Obama w’imyaka 63 y'amavuko yagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye ubwo yandikaga ubutumwa bw’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’isabukuru ya Michelle Obama ubwo yuzuzaga imyaka 61.

Yagize ati: "Isabukuru nziza ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, Michelle Obama". Yashyizeho ifoto iberekana bafatanye mu ntoki bari ku meza bafata ifunguro rya nimugoroba. 

Michelle Obama nawe yasangije ubu butumwa kuri konte ye, agira ati: "Ndagukunda, mukunzi wanjye!".  

Barack na Michelle bafitanye abakobwa babiri Malia Obama ndetse na Natasha Obama. Barack Obama yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy'imyaka 8. 

Barack Obama hamwe n'umuryango we



Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND