Kigali

Umutoza wa Arsenal mu ngamba zo gushaka rutahizamu karahabutaka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/01/2025 10:54
0


Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko ikipe ye iri gushakisha rutahizamu mushya nyuma y’uko Gabriel Jesus avunitse akabumbiro k’ivi (ACL) mu mukino wa FA Cup batsinzwemo na Manchester United.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’umukino wabo na Aston Villa kuri uyu wa Gatandatu, Arteta yavuze ko ikipe ihora ishakisha uko yazamura urwego.

Arteta yagize ati. "Ubu ntiturabona igisubizo, ariko turimo kugerageza kugikemura, Duhora dukora ku buryo tuzamura urwego rw’ikipe, kandi tugomba kureba icyo dushobora gukora kugira ngo dusubire mu murongo wo gutsinda."

Muri gahunda yo gushakisha rutahizamu mwiza, bimaze iminsi binugwanugwa ko Arsenal ishaka kugura umunya Suwede watakira ikipe ya Newcastle United Alexandar Isaac.

Arsenal Irifusa Alexander Isaac wa Newcastle United

Mikel Arteta Yongeyeho ko hari ibyemezo bimwe byagombaga gufatirwa Riccardo Calafiori niba aza gukina um ukino wa none ati “Abaganga baradufasha gufata icyemezo uyu mugoroba, niba arakina uyu mukino cyangwa undi ukurikiyeho.

Arteta yanagarutse ku magambo yavuze ashimangira ko Arsenal yagaragaje ko ari imwe mu makipe meza mu myaka yashize. Yavuze ko nubwo imibare yabyemeza, kuba bataratwaye shampiyona byerekana ko hakiri byinshi byo kunoza.

Ati “Imibare igaragaza ko twari ikipe nziza kurusha izindi mu myaka yashize, ariko ukuri ni uko tutatwaye igikombe cya shampiyona. Turacyafite urugendo rwo kunoza no kuba beza kurushaho. Tugomba guharanira gutsinda, kandi ni ho dushaka kugera.”

Arteta yashimangiye ko ikipe ye yiteguye umukino ukomeye na Aston Villa nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 2-1 mu mukino uheruka. "Twishimiye uburyo twitwaye mu mukino wa Tottenham, byari byiza imbere y’abafana bacu. Ubu turitegura umukino ukomeye na Aston Villa, ikipe iri kwitwara neza kubera abakinnyi beza n’umutoza mwiza bafite. Turakora uko dushoboye ngo twitegure neza dutsinde."

 

Mikel Arteta mu ngamba zo kubaka Arsenal itwara ibikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND