Kigali

Rayon Sports na APR FC zatumye kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye byigizwa inyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/01/2025 7:33
0


Imikino ikipe Rayon Sports na APR FC zizakirwamo n'Amagaju FC yatumye kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye byigizwa ho inyuma ukwezi kurenga.



Kuwa Gatanu nimugoroba nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze itangazo rivuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority), imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye izatangira nyuma ya tariki ya 10 Werurwe 2025.

FERWAFA yagize iti: "Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru, ko Stade ya Huye igiye kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwiza bikazadufasha gukomeza kuryoherwa na ruhago.

Ni muri urwo rwego mu mikoranire myiza hagati ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority), imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye izatangira nyuma ya tariki 10 Werurwe 2025, bityo ingengabihe y’imikino yagombaga kuzahabera ikaba itazabangamirwa n’iyo mirimo.”

Ubundi byari biteganyijwe ko iyi sitade izatangira kuvugururwa tariki ya 1 Gashyantare kuzageza tariki ya 31 Nyakanga 2025. Ubwo bivuze ko iki gikorwa kigijweho inyuma ukwezi kurenga.

Icyateye ibingibi ni ukubera imikino amakipe ya Mukura VS n'Amagaju FC afitanye na APR FC na Rayon Sports dore ko asanzwe yakirira kuri iyi Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Nk'uko ingengabihe ya Rwanda Premier League nayo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ibigaragaza, tariki ya 22 Gashyantare nibwo Amagaju FC azaba yakiriye Rayon Sports mu gihe tariki ya 23 ho aribwo Mukura VS izaba yakiriye APR FC.

Undi mukino Mukura VS izakinira kuri iyi sitade ni uwa Bugesera FC ndetse nuw'Amagaju FC nawo ni uwa Bugesera FC ubundi sitade ihite itangira kuvugururwa.

Ubwo aya makipe yombi aheruka kwakira Rayon Sports na APR FC zinjije amafaranga menshi bityo akaba ari na kimwe mu byagendeweho kugira ngo zizongere zakirire kuri sitade ijyamo abafana benshi.

Kuri iyi ngengabihe y'imikino yo kwishyura ya shampiyona kandi igaragaza ko APR FC izakira Rayon Sports tariki ya 10  Gicurasi 2025 muri Sitade Amahoro.


Ingengabihe y'imikino yo kwishyura ya shampiyona yerekana ko tariki ya 22 Gashyantare aribwo Amagaju FC azakira Rayon Sports naho tariki ya 23 Mukura VS ikakira APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND