Imikino ya NBA yakomezaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe ya Boston Celtics ifite igikombe giheruka yatunguwe na Toronto Raptors mu gihe New York Knicks yihanangirije Philadelphia.
Toronto Raptors yatsinze Boston Celtics amanota 110-97 mu mukino wakinwe mu
gitondo cyo kuri iuyu wa kane, aho R.J. Barrett yatsinze amanota 22. Iyi
ntsinzi yabaye nko kwihimura kuko
mu Ukuboza Celtics yatsinze Raptors amanota 125-71. Barrett yagaragaje
ubuhanga afite, yongeraho rebounds 10 na assists 8.
Ku undi ruhande New York Knicks
batsinze Philadelphia 76ers amanota 125-119 mu mukino byasabye ko hongerwaho
agace ka gatanu. Jalen Brunson yayoboye Knicks atsinda amanota 38, mu gihe Josh
Hart yakoze triple-double ifite amanota 10, rebounds 17 na assists 12. Knicks
yahise ifata umwanya wa gatatu mu Burasirazuba.
Ikipe ya Memphis Grizzlies yatsinze
San Antonio Spurs amanota 129-115, nubwo Victor Wembanyama yakoze neza blocks 8
na rebounds 12. Ja Morant yatsindiye Grizzlies amanota 21, yongeraho assists
12, afatanya na Desmond Bane watsinze 21.
New Orleans Pelicans yo yatsinze Dallas
Mavericks amanota 119-116. Dejounte Murray ni we wahesheje Pelicans intsinzi
atsinda amanota 30, mu gihe Mavericks bakomeje kugorwa n’imvune za Kyrie Irving
na Luka Doncic.
Boston Celtics yatunguwe na Toronto Rapters mu mikino ya NBA yakinwe kuri uyu wa Kane
TANGA IGITECYEREZO