Kigali

Umusore yishe umukunzi we wari utwite inda y'amezi 8

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:16/01/2025 7:49
0


Malawi hari impagarara n'agahinda gakomeye byatewe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu mujyi wa Lilongwe, aho umusore w’imyaka 33, Enathi Ng’oma, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukunzi we wari utwite, Alinafe Zaniku. Ubu bwicanyi bukomeye bwabaye ku itariki ya 23 Ugushyingo 2024, muri lodge imwe yo mu gace ka Area 25.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Ground News ivuga ko nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi ya Kanengo, Gresham Ngwira, iki cyaha gikomeye, cyamenyekanye nyuma y’iminsi ibiri bibaye, ubwo abakozi ba lodge basangaga umurambo wa Zaniku mu cyumba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2024, ku isaha ya saa 8:00 za mu gitondo, abakozi ba lodge barakomanze baje gukora amasuku mu cyumba, ariko babura ubakingurira. Bakoreshije urufunguzo rundi bafungura umuryango, binjiye basanze Zaniku yapfuye. Zaniku yari atwite inda y'amezi umunani icyo gihe.

Umurambo we wakorewe isuzuma mu bitaro bya Kamuzu Central Hospital ryerekana ko Zaniku yapfuye azize imiti irimo uburozi yatewe mu kaboko ke k’ibumoso. Icyo gihe, Polisi yahise itangira iperereza kuri ubwo bwicanyi, ikurikirana amakuru ndetse isuzuma uburyo bw’itumanaho kugira ngo babone aho ukekwa ari.

Ng’oma, yafatiwe mu mujyi wa Blantyre aho yari yarahungiye, akaba ategerejwe mu rukiko vuba kugira ngo ahanwe ku cyaha cyo kwica.

Nk’uko amakuru yagiye atangazwa, abantu benshi bagaragaje ko batewe agahinda, umujinya n'akababaro n’ubwicanyi bwakorewe uyu mukobwa muto n’umwana yari atwite. Byatumye haba impagarara zikomeye mu gihugu hose, benshi basaba ko ubutabera bwashyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse.

Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru y’ingirakamaro yashoboye gutuma Ng’oma afatwa, banasabye abazi andi makuru ku byabaye kuyamenyesha polisi.

Umuryango wa Zaniku uhangayikishijwe n’urupfu rw'umwana wabo. Abavandimwe be bavuga ko yari umuntu mwiza kandi w’ikinyabupfura, akaba atari akwiye gupfa mu buryo bw’iyicarubozo nk’ubwo.

Ibi kandi byatumye havugwa impungenge ku mutekano w’abagore muri Malawi, cyane cyane abahohoterwa n'abo bashakanye ndetse ko hari n'abahohoterwa n'abakunzi babo batarashakana.

Abantu benshi basabye ko hakomeza kubahiriza amategeko aharanira umutekano w’abagore ndetse hakabaho ingamba zihamye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND