Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda Vestine & Dorcas, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025. Abareberera uyu muhanzi bari banzuye ko nta n'umwe mu bitabiriye ndetse n'uri hafi wemerewe gufata amashusho cyagwa amafoto.
Vestine na Dorcas ni abakobwa bavukana bamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo: Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku musaraba, Si Bayali, Isaha n'izindi.
Ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rikaba rigizwe na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas. Ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo.
Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, akaba aherutse gusoza ayisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.
Bavuka ari abana batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, maze mu 2020 batangira gukorana na MIE Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irénée ari nawe ureberera umuziki wabo kugeza uyu munsi.
Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 ni bwo Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali, bashyigikirwa bikomeye n'abakunzi ba Gospel. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abarimo Apostle Mignonne Kabera wanabwirije muri iki gitaramo akanabaha impano ya Miliyoni 1Frw.
Icyo gihe aba bakobwa bamurikaga album yabo ya mbere, ikaba yaraguzwe Miliyoni 15 Frw. Mu bandi b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo Coach Gael, Isimbi Alliah, Dj Phil Peter, Alex Muyoboke, Miss Muyango Claudine, Bamenya, Bishop Prof Fidele Masengo, Aline Gahongayire n'abandi.
Kuri ubu inkuru iri kuvugwa kuri iri tsinda rya Vestine na Dorcas ni uko umwe muri bo ari nawe mukuru, Ishimwe Vestine yamaze gusezerana mu Murenge n'umukunzi we Ouedraoso Idrissa wo mu gihugu cya Burukinafaso ufite imyaka 42.
Amakuru avuga ko ari umusore w'umukire cyane wakunze bikomeye uyu mukobwa, yiyemeza kuzabana nawe akaramata, none ubukwe buratashye. InyaRwanda yamenye ko nyuma y'ubukwe, Vestine n'umugabo we Idrissa bazatura mu Rwanda.
Vestine yasezeranye mu mategeko n'Umu-Diaspora utunze agatubutse
Vestine yamamaye mu itsinda rya Vestine na Dorcas ry'abakobwa babiri bavukana
TANGA IGITECYEREZO