Umutoza wa Police Fc Mashami Vincent yongeye kugaragara mu myitozo ya Police Fc kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko yirukanwe.
Mu gitondo ikipe Police FC yongeye gusubukura imyitozo mu rwego rwo
kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Intwari. Iyi
kipe yatojwe n’umutoza Mashami Vincent, umaze iminsi hari amakuru yavugwaga ko
yamaze kwirukanwa.
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports
ibitego 2-0, byatumye Police FC isigara inyuma amanota 13 ugereranyije
n’abayoboye urutonde rwa shampiyona, havuzwe cyane ko Mashami yirukanwe. Gusa,
umwanzuro wo kumusezerera ntiwigeze ufatwa, kubera impungenge z’ingaruka
zashoboraga kugera ku mpande zombi.
Mashami Vincent, umaze imyaka ibiri
n’igice atoza iyi kipe , afite ikibazo gikomeye cyo
guhagarara ku nshingano ze muri uyu mwaka. Abakunzi ba Police FC bavuga ko barambiwe
kubura intsinzi, kandi ibitekerezo byo gushaka umutoza mushya bikomeje
gututumba.
Uyu mutoza asigaranye amezi atandatu
ku masezerano ye yahawe nyuma yo guhesha Police FC Igikombe cy’Amahoro muri
Gicurasi 2024. Icyakora, uyu mwaka w’imikino wabaye ingorabahizi, cyane ko iyi
kipe yari yiyubatse bikomeye mu mpeshyi ishize kugira ngo yitware neza muri CAF
Confederation Cup, ariko isezererwa hakiri kare, itarenze ijonjora rya mbere.
Police FC iracyafite gahunda yo
gushaka intsinzi mu mikino yo mu gihugu ndetse no kongera kwisanga mu
marushanwa ya Afurika. Muri iyi gahunda, iherutse gusinyisha Byiringiro Lague,
umukinnyi wahoze akinira Sandvikens IF yo muri Suède, kugira ngo azayifashe
kongera guhatana ku rwego rwo hejuru.
Ubu abakunzi bayo bategereje
kureba niba Mashami Vincent azashobora kuzahura umusaruro w’iyi kipe, cyangwa
niba bizarangira yirukanwe cyane ko amakuru ahari ari uko ikipe ya Police Fc
iri mu biganiro n’umutoza Ben Moussa wahoze yungirije muri APR FC.
TANGA IGITECYEREZO