Kubera ikibazo cya peteroli Iran yahisemo gufunga amashuri n'ibiro byo mu mijyi imwe n'imwe kugira ngo isaranganywe ingufu z'amashanyarazi bikaba birimo gutizwa umurindi n'ibihano yafatiwe.
Leta ya Iran yategetse ko amashuri n’ibiro by’imijyi imwe irimo Tehran bifungwa mu turere 11 kuri 31 tw’igihugu, kubera ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi. Ibi byatewe n’ihagarara rya bimwe mu bisanzwe bitanga amashanyarazi kubera kubura ibikomoka kuri peteroli.
Nubwo Iran ifite ibikomoka kuri peteroli na gaz bihagije, ibihano mpuzamahanga byayigizeho ingaruka zikomeye. Kuri ubu, igihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugabanya amashanyarazi kubera ubukonje bukabije, bwateje izamuka rikomeye ry’ingufu zikenerwa.
Guverinoma yategetse ko imijyi nka Tehran, Qom, Kurdistan, Mazandaran na Ardabil ifunga amashuri n’ibiro bikuru kugira ngo bigabanye ikoreshwa ry’amashanyarazi. Nk’uko ikinyamakuru IRNA kibitangaza, izi ngamba zafashwe kugira ngo amashanyarazi asaranganywe neza.
Mu kwezi kwa 11 na 12 umwaka ushize, Iran yari yarafashe ingamba zisa n’izi, aho ibikorwa by'ubucuruzi byabangamiwe n'ibura ry'ibitoro,ibiro bikuru bifungwa iminsi ine yikurikiranya mu kwezi k’Ukuboza.
Ibi bibazo bije mu gihe Iran yitegura ingaruka za manda ya kabiri ya Trump, ishobora kuzana ibihano byiyongera Ku bihari ku rwego rwa 30% udasize n'ingamba za gisirikare aho ishobora kuba yagabwaho ibitero. Kugira ngo yitegure ibyo byago, Iran iri gukora imyitozo ya gisirikare izarangira muri Werurwe.
Iran irimo guhura n’ibibazo by’ingufu mu gihe ikomeza kugira uruhare mu mahuriro mpuzamahanga n'imiryango itandukanye, nubwo mu burasirazuba bwo hagati intambara z'imeze nabi, yo irimo gukaza imyitozo ya gisirikare.
TANGA IGITECYEREZO