Umuramyi Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze", yahishuye ko muri uyu mwaka wa 2025 azakora igitaramo gikomeye muri Kigali ndetse akazenguruka Isi mu bitaramo yise "Ndahiriwe Tour".
Bosco Nshuti uri mu baramyi b'ibyamamare mu Rwanda, akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.
Ari mu bahanzi ba Gospel bahiriwe cyane n'umuziki dore ko ari wo umutunze n'umuryango we. Yinjiranye imishinga ikomeye mu mwaka mushya wa 2025 aho avuga ko azazenguruka isi yogeza izina rya Yesu binyuze mu muziki.
Yihamiriza ko umuziki wamufunguriye imiryango itandukanye abasha nko kujya mu Burayi, "ikindi abantu benshi bakiriye agakiza, ubuzima bw'Imana buba muri bo kubera ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zanjye". Ati "Ikindi, umuziki niwo untunze muri ubu buzima kandi ndashima Imana aho ingejeje."
Bosco Nshuti aratangaza ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ndatangaye" ishoye imizi muri Timoteyo 1:15-16 havuga ngo: "Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.
Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho."
Mu kiganiro na inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko indirimbo iri kuri Album ya kane iriho indirimbo 6 zirimo n'iz'Igiswahiri, yayanditse ashaka kubwira abantu ko Kristo nta kindi cyamuzanye usibye gukiza abanyabyaha, "kandi mu bo yakijije ndimo kandi nawe urimo, nkavuga ngo ndatangaye njye uwari mubi Kristo yaranjije."
Uyu muramyi ubarizwa muri ADEPR Kumukenke yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025 azageza ku bakunzi be Album nshya ya 4 yise "Ndahiriwe" akazayimurikira isi binyuze mu bitaramo yise "Ndahiriwe Tour" bizabera "mu bihugu bitandukanye harimo Europe na hano muri Afrika".
Si ubwa mbere azaba ataramiye i Burayi kuko yagiriyeyo ibihe byiza mu mpera za 2023. Icyo gihe yataramiye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Suwede, u Buholandi, ndetse na Danmark.
Yanakomoje ku gutaramira Abanyarwanda, avuga ko "mu Rwanda ndifuza gukora igitaramo cyanjye Imana nica inzira." Ni igitaramo azaba akoze nyuma y'imyaka 3 ataramiye abakunzi be mu gitaramo yise "Unconditional Love Live Concert" cyabaye tariki ya 30/10/2022.
Icyo gihe yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise 'Unconditional Love' ari ukubera ko "Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo".
Bosco Nshuti ni umuhanzi w'umuhanga mu myandikire n'imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015. Ni umuhanzi ku giti cye akanaririmba muri Siloam choir na New Melody choir.
Bosco Nshuti agiye kumurika Album ya kane
Bosco Nshuti arateganya gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDATANGAYE" YA BOSCO NSHUTI
TANGA IGITECYEREZO