Umukozi wo mu rwuri yasanzwe yapfuye nyuma yo kugerageza gufata inka ku ngufu, akaba yagaragaye yambaye agakingirizo yashizemo umwuka aryamye iruhande rw’inka.
Umukozi wo mu rwuri w’imyaka 45 utaratangajwe amazina, yasanzwe yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’inka bivugwa ko yashakaga kuyifata ku ngufu.
Umurambo w’uyu mugabo wabonywe n’abandi bakozi bo mu rwuri bamusanze aryamye iruhande rw'inka, yambaye agakingirizo. Ibi byabereye ku rwuri ruherereye mu gace ka “Samambaia”, mu Mujyi wa “Federal District”muri Brazili.
Mugenzi we yabwiye polisi ko bari baraye basangiye inzoga ku wa Kabiri, mu gihe nyakwigendera yari asanzwe atuye kuri urwo rwuri.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu nyakwigendera yabyutse saa kumi n’imwe (5:00 am) ajya gukama inka ebyiri mbere yo gusangira ifunguro rya mu gitondo na nyir’urwuri.
Nyuma, uyu mugabo yongeye kugaruka avuga ko agiye gukama andi mata. Nyamara, ntiyigeze agaruka.
Abakozi bagenzi be batangiye kumushakisha maze bamubona saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 (6:35 am) aryamye iruhande rw’inka yapfuye.
Uwabonye umurambo we yavuze ko yasanze yambaye agakingirizo. Yagerageje kumuhindukiza, asanga yashizemo umwuka.
Abaganga b’abatabazi bageze aho yabonetse bagerageza kumuzanzamura, ariko biranga biba iby'ubusa hashize isaha imwe babona kwemeza ko nyakwigendera yapfuye.
Ibi byabaye nyuma y’amezi atanu undi mugabo w’umuturage w’Uburusiya, Evgenii Kuvshinov w’imyaka 26, yishwe n’inka ubwo na we yashakaga kuyifata ku ngufu muri Thailande.
Ibi ni bimwe mu bihombo bituruka ku kwitwara nabi kw’abantu, biganisha ku ngaruka z’ibyaha.
TANGA IGITECYEREZO