Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade yakoranye indirimbo na Ali Kiba nyuma yo kwifatanya na The Ben bakoranye indirimbo bise 'Sikosa' mu gitaramo cyinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025.
Ni ubwa mbere Kevin Kade akoranye indirimbo n’uyu muhanzi uri mu banyabigwi bakomeye mu gihugu cya Tanzania, uhora uhanganye na Diamond.
InyaRwanda yahawe amakuru
avuga ko muri Kanama 2024, Kevin Kade yemeranyije na Ali Kiba ikorwa
ry’iyi ndirimbo kugeza ubwo amusanze muri Tanzania kugira ngo bakorane.
Kuri ubu rero, Kevin Kade yashyize hanze amashusho ari kumwe n'uyu muhanzi arenzaho amagambo agira ati: "Nahuye n'umwami Kiba, mwitegure turi mu 2025."
Aya makuru agiye hanze nyuma y'iminsi micye uyu muhanzi ateguje indirimbo nshya mu gihe kitarambiranye, ari nako yishimira umusaruro w'indirimbo ebyiri zamuhiriye cyane zirimo 'Sikosa' yakoranye na Element EleeeH ndetse na The Ben imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 8 kuri YouTube, ndetse na 'Jugumila' yahuriyemo na Phil Peter na Chriss Eazy imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 10.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba]
wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba
n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond
kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi
bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha
abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga
ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.
Umwibuke mu ndirimbo
zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme,
Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama
yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.
Ariko kandi amaze
gukorana indirimbo n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski,
Khaligraph Jones, Sarkodie n’abandi.
Kevin Kade na Ali Kiba bakoranye indirimbo izasohoka vuba
Kade aherutse kuvuga ko yishimiye byimazeyo gukorana n'uyu muhanzi
Kevin Kade ubwo yashimiraga Ali Kiba wamuteye iteka
Yateguje ibidasanzwe mu 2025
Kanda hano urebe 'Sikosa' ya Kevin Kade, The Ben na Element EleeeH
TANGA IGITECYEREZO