Inshuti yange y’inkoramutima yahagaritse kumvugisha burundu kuva aho menye ko ifitanye umubano n’umugabo we ugamije gukundana n’abandi mu bwumvikane bwabo/gutendeka.
Arateganya kurushinga mu kwezi gutaha kandi nahisemo kumubwira impungenge mfite ku mubano wabo. Ariko aho kubyumva, yararakaye cyane ndetse ampagarika mu myiteguro y’ubukwe bwe anambwira ko ntakwiye kwivanga mu buzima bwe.
Impungenge zanjye zarushijeho kuba nyinshi nyuma y’uko undi muntu twari dusanzwe tuziranye ambwiye ko umugabo w'iyo nshuti yange yamwegereye amusaba ko baryamana.
Uwo mugabo ngo yamubwiye ko
afite uburenganzira bwo kugirana umubano nk’uwo n’abandi bantu, kuko we n’inshuti
yanjye bemeranyije ko buri wese yemerewe gukundana n’abandi bantu mu bwumvikane
hagati yabo bombi.
Uwo muntu yanze gusubiza ubusabe bw’umugabo w’inshuti yanjye, ariko twese twibajije niba koko bakwiye kurushinga mu gihe hari ibibazo nk’ibi mu mubano wabo [Best friend shut me out open relationship].
Iyo nshuti yanjye yemeye ko we n’umugabo we barimo gukundana n’abandi bantu mu bwumvikane, ndetse yavuze ko byazamuye umunezero n’uburyohe mu mubano wabo. Ariko ubwo namubazaga niba atari umugabo wamushyizeho igitutu cyo kwemera ibyo, yararakaye cyane, ambwira ko ibyo ntekereza ari ukumucira urubanza.
Yongeye kumbwira ko yabimpishe kubera ko yari azi ko nzamuca intege ubu sinzi niba nzitabira ubukwe bwe, kuko arasa nk’uwancitseho burundu.
Inama, wamusobanurira ko impungenge zawe zishingiye gusa ku kumenya niba yishimiye uyu mubano. Mwibutse ko umukunda kandi ko uhari igihe cyose azakenera ko muganira. Ariko niba yaraguhuze burundu ntacyo wabikoraho ugomba kumureka.
Hari abashobora kugira umubano mwiza w’abakundana barenze umwe igihe bombi babyemeranyijweho. Niba wifuza gusobanukirwa neza ibyo aribyo, hari igitabo cyitwa "More Than Two A Practical Guide to Ethical Polyamory cya Franklin Veaux na Eve Rickert”
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO