Umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana, Moses Uyoh Enang uzwi nka Moses Bliss, hamwe n'umugore we Marie Bliss, bibarutse umwana w'umuhungu, akaba ari umwana wabo wa mbere.
Moses Bliss wo muri Nigeria ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 1.4 kuri Youtube, yatangaje iyi nkuru y'ibyishimo ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munsi tariki ya 10 Mutarama 2025. Yahise anasangiza abakunzi be indirimbo nshya y'ishimwe "Doing of the Lord" yakoranye n'umuramyi w'icyamamare Nathaniel Bassey.
Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 80 mu masaha 7 imaze kuri Youtube. Mosses Bliss yanditse ati: “Ibi ni byo bikorwa by'Imana. Turatangazwa n'imbabazi zayo. Mukomeze mudufatanye gushimira Imana kuba yaramwise umwana w'umuhungu. Iyi ndirimbo ni ubuhamya bwacu".
Moses Bliss na Marie Wiseborn basezeranye kubana akaramata muri Werurwe 2024. Gutwita k'uyu mugore we, byagizwe ibanga rikomeye, bimenyekana akuriwe. Uyu munsi bombi bagaragaje ibyishimo bafite byo kwibaruka imfura.
Mu bundi butumwa yanditse anyuze kuri Instagram, Moses Bliss yagize agira ati: “Ibi ni byo bikorwa by'Imana. Ubu koko niho Imana ishobora gukora ibirenze byose dukeka cyangwa dutekereza,... ubwiza n'icyubahiro byose bikwiye kuba ibyayo. Amina".
Abakunzi be baryohewe nk'indirimbo ze nka "Are you great" na "Bigger everyday", bakomeje kugenda bamwifuriza ishya n'ihirwe mu buzima bwabo nk'umuryango.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Moses Bliss n'umugore we Merie Wiseborn bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatanu
REBA INDIRIMBO NSHYA "DOING OF THE LORD" YA MOSES BLISS FT NATHANIEL BASSEY
TANGA IGITECYEREZO